Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Nicolas Sarcozy yavuye ku rutonde rw’abahataniraga kuzayobora u Bufaransa mu matora ya 2017

Mu matora ataha, Alain Juppé na François Fillon nibo basigaye bahanganye mu cyiciro cya 2, hashakwa uzahagararira ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa azaba umwaka utaha 2017.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufaransa yabuze amahirwe yo kuzongera guhatana.

Nkuko byatangajwe na The Reuters, François Fillon yaje ku isonga n’amajwi 44.2%, akurikirwa na Alain Juppé wabonye 28.5% mu gihe Nicolas Sarkozy yari afite amajwi 20.6%, mubantu bagera kuri miliyoni 4 batoye.

Nicolas Sarkoz yamaze gukuramo ake karenge mu matora ya 2017

Gusa Nicolas Sarczy amaze kubona akuyemo ake, yashishikarije abari bamuri inyuma kuzashyigikira François Fillon, kuko abona afite abitekerezo bihuye n’ibye.

Hateganyijwe ko uzatsinda amatora y’icyiciro cya 2,azahita ashyirwa ku cyiciro cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, agahangana na Marine Le Pen uhagarariye ishyaka ry’aba-Socialistes.

Gusa ikigaragara ni uko umukandida w’ishyaka ry’Aba-Républians ari we ushobora kuzatsinda amatora.

François Fillon kugeza ubu ufite imyaka 62, yahoze ari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy, kandi yasezeranyije kuzazana impinduka mu rwego rw’amasoko.

Naho Alain Juppé ufite imyaka 71 bahanganye, yiyamamaje nk’ushyira mu gaciro kandi ahuza impande zombi nyuma y’ibitero by’ibyihebe, kubw’ibi rero aba bagabo 2 bagomba guhangana mu cyiciro cya 2 cy’amatora azaba mu mpera z’iki cyumweru.
Amatora y’Umukuru w’igihugu mu Bufaransa ateganyijwe kuba ku wa 23/5/2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X