Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Nkurunziza n’abo bafatanyije gutegeka bongeye gusabirwa gufungwa

Pacifique Nininahazwe usanzwe ayobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Focode ndetse akaba n’umwe mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, aratangaza ko Perezida Nkurunziza na bamwe mu bategetsi bafatanyije gutegeka bakwiye gushyikirizwa ubutabera bwa La Haye bagasobanura iby’ubwicanyi bakorera abaturage b’inzirakarengane.

Mu rugendo abasanzwe barwanya Petero Nkurunziza barimo imbere y’inyubako y’urukiko Mpuzamahanga ruri i Lahe ,abari bitabiriye urwo rugendo banaboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse n’ababahagarariye hafi ya bose bagira icyo bavuga ku bijyanye n’umugambi wabo wo kurwanya ubutegetsi.

JPEG - 81.7 kb
Pacifique Nininahazwe ngo abategetsi b’u Burundi bagaragaweho amabi bakwiye gukubitwa intahe mu gahanga

Ibi byabereye mu Buholandi mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Burundi bibumbiye muri CNARED bakoze imyigaragambyo imbere y’urukiko mpanabyaha rwa ONU ruherereye I La Haye mu Buholandi.

Muri iyo myigaragambyo bagaragaje ko badashyigikiye namba ubwicanyi bukorerwa abaturage mu gihugu baboneraho umwanya wo gusaba ko urukiko rwa La Haye rwakurikirana mu butabera abategetsi b’u Burundi bagize uruhare mu bwicanyi bukorerwa muri iki gihugu.

Pacifique Nininahazwe uyoboye Focode umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi ndetse akaba n’umwe mu barwanyije manda ya Perezida Pierre Nkurunziza, yavuze ko Perezida Nkurunziza n’abo bafatanyije kuyobora ko bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Mu magambo ye y’ikirundi yagize Ati “ Abakoze amabi yose ajanye n’ubwicanyi bategerezwa kujanwa imbere y’ubutungane bagakubitwa intahe mu gahanga vyanka vyakunda”

Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yakorerwaga kudeta ariko ikaza kuburizwamo, kuva icyo gihe ubwicanyi bwa hato na hato ntibwigeze buhagaragara kugeza magingo.

Abenshi mu bicwa ni abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza akomeza gutegeka iki gihugu cy’u Burundi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayiragije jean marie - 20/11/2016 saa 11:26

Iyomihimbiri yahajeje kuduta mukaga bakirukira iburaya ubu muriko muuhenda anyagihu mukoresheje umunwa kandi abatanguye ihonyabwoko simwebwe abatutsi guhera mu1962 none ubu mwasize mutaye aba nyagihugu mumabohero none muriko muravuga yamuhe . ahubwo reka abandi baviyobahungiye mubuhungiro bajekwikorera ibikogwa naho namwe mugume muyerera mwa mwamihimbirimwe ahubwo bakwiye kubagarukana muburundi bakabacirimanza ahandiho ivyanyu twarabihinyuye .
Kanda hano umusubize

- 17/11/2016 saa 09:32

Mbonyingingo Jewe mbona Nkurunziza Nimbonerakure Nabambaribiwe Bobacira Urubakwiye Natwe Tugataha.
Kanda hano umusubize

Ndihokubwayo Juvénal. - 20/11/2016 saa 09:21

uvuze neza. simw murihanz y'igihugu mwenyene mubona k nkurunziza ari imbones ibangamiy abenegihugu kuk natwe tukiri mugihugu twabuz ahoduca natwebw turarushe.
Kanda hano umusubize

Nelson Beryl - 16/11/2016 saa 18:22

Iyomihimbiri Iradedemvye.Niyoyatumye Uburundi Burwa Mukajagari Ubuseko Bibereye Iburaya Baryinoti Natwe Turigusoma Nturi,murakaburuko Mwigira Muduta Mukaga Mugaca Mwigira.
Kanda hano umusubize

NIYONKURU ESRON - 16/11/2016 saa 16:39

Ariko Pacifique Urakomeye?Mbe Ko Wumva Uratahuka I Burundi Ubivugireyo.Nkurunziza Ni Umugabo Kuko Ntabwoba Muzomutera.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 16/11/2016 saa 12:39

Ubwicanyi bw'i Burundi ko bwahereye mu myaka ya za 60 none uyu mufocode akaba ahera 2015!
Kanda hano umusubize

nkunduburundi - 16/11/2016 saa 08:32

mwarasambuye igihugu cyanyu kubera kutareba kure, ubu ntimubona ko mwihemukiye mugahemukira nabene wanyu kandi aribo mwavugaga ko murwanira. mwagize amahirwe reta ya nkurunziza igira itiro(irasinzira) naho ubundi iyo bi ari nko murwanda mwakoze nkabiriya ubu amahanga aba abategera indege zihuse bakabagarura nkabariya bakoze genocide mu Rda. abantu mwishe mukajya mubashyira kumuhanda mugaphotora, abo mwajugunye mubyobo muma zone mwari mwarigaruriye, abana mwashutse ngo batere ibigo bya gisirikare, mutabahaye imyitozo ihagije,barangiza bakabica bose,bazabazwa mwebwe( mwabonye he umuntu ufata ikigo cyagisirikare kuriya mwari mwabipanze), coup d'etat mwapanganye ubuswa, ikanga ibyangirikiyemo nabayiguyemo bazabazwa mwe, ubu murikurya amafaranga yabantu ngo murashaka inkunga yogutera uburundi,ayo yo azabagaruka. yaba reta yaba abayirwanya muri inkora maraso. iyo mubona manda 3 nkurunziza ayikomeyeho mukamureka mukamutegera mumatora mukishyira hamwe mugatanga umuntu umwe,mukamwamamaza, nkakurya Ndadaye yabikoze agatsinda Buyoya. kandi Nkurunziza yari yoroshye kuruta buyoya. uwabagiriye inama yarabashutse cyane niba atarimwe mwishutse. gukuraho reta imaze 10 ans ntibihubukirwa noneho ubu bizabagora kurushaho,kuko ubu barigukomeza systeme. niyo mpamvu imyigaragambyo yanyu itarenze Bujumbura. ubutaha muzategure ibintu neza si non muzagumya kumarisha benewanyu. namww ubutabera buzageraho bubacakire.
Kanda hano umusubize

uwayo - 16/11/2016 saa 06:44

ibi ni ukuvogera igihugu cy'abandi ubundise urwanya Leta ni iki atavuga ariko kubyandika byakwita kujijisha bisa n'aho byavuzwe n'abantu bemewe
Kanda hano umusubize

indorerezi - 16/11/2016 saa 04:23

Focode ntikibaho leta yarayihagaritse. Abarwanya Peter nibo bantu batagize icyo bashoboye ku isi mu mitwe irwanya ama leta. Njye bantera umujinya. Aho gufata intwaro ngo barajya ICC!!! Peter urwo rukiko ntacyo rwamukoraho kanatsinda yaruvuyemo, Pacifique asigaye asekeje gusa. Ntakindi cyakanga Peter usibye intambara, niba batayishoboye bakwiye gutaha Peter akabakoza icyo ashaka.
Kanda hano umusubize

- 15/11/2016 saa 20:03

JEWE NIHWEJE IVYABAYE MUMYIGARAMVYO NKARABA INGENE BATURIYE ABANTU KUMUGARAGARO UWO PASIFIKE NIWE YARAKWIYE KUJA IMBERE YUBUTUNGANE KUKO VYOSE NIWE WABIKWEZE IBIRIMWO BIRABA VYOSE VYOHARUGWA KUGATWE KABO URAZI IKIMOGI BAHA INSORE NSORE NGOBAGIRE IMBARAGA ZOKWONONA BESHI VYABAVIRIYEMWO GUSARA
Kanda hano umusubize

bosco - 15/11/2016 saa 19:59

Kabsa Nkurunziza muzamufate nimubishobora kuko natwe tumaze kurambirwa imvururu z'i Burundi.
Kanda hano umusubize

Eric - 15/11/2016 saa 18:28

Ibyo mwifuza birarangirana na Obama naho Trump ntari mumakinamico ngayo erega uwabateraga ingabo mubitugu ingomaye irarangirana 2016 nimusubize amerwe mu isaho, erega ntimwibagirweko Uburusiya bufitanye umubano mwiza nu Burundi.
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA Paul - 15/11/2016 saa 18:13

Niyo Burundi yategekwa n'undi muntu,nihahandi byarananiranye ko abantu biyobora neza,iteka haba ibibazo byinshi,nubwo abayobora bavuga ko nta bibazo bihari.Urugero,hafi ku isi yose,mwalimu ahembwa udufaranga duke,mu gihe ba nyakubahwa bahembwa za miliyoni.Akarengane kazakurwaho gusa n'ubwami bw'imana dutegereje.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw'imana nibuza ku munsi w'imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu,ishyireho ubutegetsi bwayo aribwo Bwami bw'imana.Noneho buhindure isi Paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,birimo n'ubusumbane.Ikindi ubwami bw'imana buzakora,ni kurimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake ubwami bw'imana (Imigani 2:21,22).Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo iri hafi,va muli ibi bya politics,ureke n'ibindi bintu byose imana itubuza,noneho wige neza Bible umenye icyo imana idusaba.Ese waruziko ibi tubwiriza abantu,nawe wabikora uramutse wize neza Bible?Kandi wabishobora.Ikibura ni ubushake gusa.Menya ko YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose "gukora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza ubwami bw'imana (Yohana 14:12;Matayo 24:14)".Iyi mirongo tubaha,ntabwo muba muyizi kubera ko mudashaka kwiga Bible.Ntabwo kuba umukristu ari kujya kurya ukarisitiya cyangwa guha pastor icyacumi.YESU yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Nimuzirikana ibi tubabwira,nibwo muzaba abakristu nyakuri.Ibi tubabwira,bijyana ku buzima bw'iteka,ndetse ubikurikiza wese azazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Naho abibwira ko ibyisi gusa aribwo buzima,ntabwo bazabona "ubuzima bw'iteka".Mujye mwibuka ko turi abantu nkamwe.Tubabwiriza buri munsi kugirango namwe muzabone Eternal Life.Bible ivuga ko abigira inshuti z'ibyisi,baba ari abanzi b'imana nkuko byanditse muli Yakobo 4:4.Nimukanguke !!
Kanda hano umusubize

lhhjkj - 15/11/2016 saa 17:04

Hahahaah. Abanyapolitiki we! Nyamara muhunga mwavugaga ko mu cyumweru kimwe muzaba mugarutse. None byaranze. Inama rero ya kigabo, ubugabo butisubiraho bubyara ububwa ni musabe imbabazi mutahe, mureke kujya mwirirwa muvuga ubusa. I Huye buri gihe mbona Abarundi baba bavuye i Burundi n'abandi bajyayo, iyo ubabajije uti mubaho mute ko twumva iwanyu byaracitse, bagusubiza baguseka. Ibi bintera kwibaza, ubwoko bw'abanyapolitiki. Mu by'ukuri nyiri ubutegetsi bw'isi arazwi. Soma Matayo , igice cya 4. Gusa Imana yararetse ngo ubutegetse bw'abantu bube buriho ariko vuba aha bugiye gusimbuzwa ubw'Imana. Soma Danielo 2;44. Dukore ibyiza, twitanduanye n'ikibi.
Kanda hano umusubize

mmm - 15/11/2016 saa 16:57

mwese bazabafungane namwe mwatwitse abantu mumipine kumanywa yihangu. mwese muri babi ntihakagire uwigira mwiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X