Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Nkurunziza na Salva Kiir boherereje Perezida Magufuli ubutumwa mbere y’inama ya EAC

Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir na Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza boherereje mugenzi wabo wa ubutumwa bumubwira ko umutekano noneho umeze neza.

Perezida Salva Kiir yashyikirije ubu butuma Perezida Pombe Magufuli abunyujije ku ntumwa ye yihariye Mhe.Aggrey Tiza Sabuni aho yanamubwiye ko Sudan y’Epfo yamaze kuzuza impapuro ziyemerera bidasubirwaho kwinjira mu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba, ni umuhango warangiye kmu wa mbere ku itariki ya 5 Nzeri 2016 mu mujyi wa Arusha.

Mhe.Agrey Tisa Sabuni yavuze ko Sudan y’Epfo yiteguye gukorana n’ibihugu byo mu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba mur gahunda zitandukanye zifiteye akamaro abaturage bose bo muri uwo muryango, zirimo iz’ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.

Perezida Magufuli wa Tanzaniya ku ruhande rwe yishimiye kumenya ko Sudan y’Epfo yaba yongeye kugarukamo amahoro, aho yavuze ko yifuza kubona icyo gihugu kiri mu mahoro n’iterambere ry’abaturage.

Hagati aho kandi Perezida Magufuli yakiriye n’ubundi butumwa bwoherejwe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi, bwazanjywe n’intumwa ye yihariye Mhe. Aime Laurentine Kanyana.

Mu butumwa bwe Pierre Nkurunziza yabwiye Perezida Pombe Magufuli ko igihugu kimeze neza ndetse ko abaturage bari mu mahoro, kandi ko bakomeje ibikorwa byabo by’iterambere.

Perezida wa Tanzaniya Pombe Magufuli unacumbikiye impunzi z’abarundi basaga ibihumbi 200,000 yavuze ko anejejejwe no kumva ko mu Burundi hari amahoro.

Ubutumwa bwoherejwe n’ibi bihugu bibiri buje mu gihe hategenyijwe ko kuri uyu wa kane mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, haterana inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba.

Mu gihe Perezida w’u Burundi yaba yitabiriye iyo nama, bwaba ari ubwambere asohotse mu gihugu cye kuva yakorerwa Coup d’Etat igapfubaku wa 13 Gicurasi 2015.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lala - 8/09/2016 saa 11:37

hhhhhhh Nkurunziza we arabeshya ntamahoro ari mugihugu cy'uBurundi kuko akomeje kwica abatavugarumwe nawe,
Kanda hano umusubize

Obama - 8/09/2016 saa 14:12

mu rwanda ntabapfa? abaheruka kwicwa bagrizwa kwaraba terroristes kuri wewe abantu? bacumugani mukirundi ngo bamwe bavuga ayabandi ayabo bakayicarako
Kanda hano umusubize

THEO - 8/09/2016 saa 23:21

Ikibazo nuko abaterroriste nibaza mu burundi, abanru bazaguma bibazako ari imbonerakure zize imigambi mishya, erega umwana MURIZI.....
Kanda hano umusubize

mbegeti butegwa - 9/09/2016 saa 09:21

None Perezida wanyu yabujijwe n'iki kuja mu nama ya EAC, ga Mushinganta/ canke Mupfaso?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X