Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Nkurunziza yatangaje ko akomeje umuheto

Perezida wa Repubulika y’ U Burundi Petero Nkurunziza yatangaje ko we na Guverinoma ayoboye bazakomeza kurwanya abanzi, bashimangira ubumwe n’amahoro.

Uyu mutegetsi yatanze ubu butumwa ubwo yari ari kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge kuri Stade yitiriwe Louis Rwagasore.

Ku bwe nkuko Xhinua ibitangaza, ngo haracyari abanzi benshi bashaka kwangiza amahoro n’ubumwe bw’abarundi nkuko ngo bari bahari mu gihe barwanira ubwigenge bw’abarundi.

JPEG - 30.8 kb
Perezida Nkurunziza

Yavuze ko abanzi bakomeje kurwanya ubwigenge bw’abarundi bahari kuva kera ndetse ngo banze kumanika amaboko ngo ikintu kigiye gutuma akomeza umuheto.

Perezida Nkurunziza yavuze ko umunsi w’ubwigenge ari umunsi wo kureba ibyagezweho ndetse ukaba n’umunsi wo kureba ahazaza.

Uyu munsi wari witabiriwe n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete, Visi Perezida wa Uganda Edward Kiwanuka Ssekandi na Minisitiri w’intebe wa Gabon Daniel Ona Ondo.

U Burundi bwabonye ubwigenge bwakuye ku babiligi ku itariki ya 1 Nyakanga 1962.

U Burundi buri kwizihiza ubwigenge mu gihe abarundi batari bake bahunze igihugu ndetse bakaba bari mu bihugu by’ibituranyi, mu gihe abandi bakomeje gutakaza ubuzima mu Gihugu.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 5/07/2016 saa 10:34

noneho yabaye ikinani cyananiye abagome nabagambanyi?urushyizekera ruhinyuza intwari nategereze bitinde bitebuke icyubibye nicyo usarura
Kanda hano umusubize

claude - 5/07/2016 saa 10:30

noneho yabaye ikinani cyananiye abagome nabagambanyi?urushyizekera ruhinyuza intwari nategereze bitinde bitebuke icyubibye nicyo usarura
Kanda hano umusubize

- 4/07/2016 saa 19:15

Uwarariye ntamenyakundi yaburaye naho umuheto avuga ntawutamenya gufora kandi Imana ireba aho ukuri kuri niba adashoboye kunga Abarundi nareke siwe murundiwenyine nabandi bayobora
Kanda hano umusubize

jacques - 4/07/2016 saa 17:04

uriya mutama namutinye ubwo yikoreraga coup d'etat maze abanzi akaba arababonye!! ubundi agatangira kubikiza. burya politique ni dange. abamurwanya biriwe mumihanda babyina banywa amayoga kumbe batazi uko agakino kapanzwe, umuhungu aba abatsinze icyumutwe. kumukuraho bizababiza icyuya cy'amaraso.
Kanda hano umusubize

TURUFU - 4/07/2016 saa 16:41

MULI AFRIKA NI IBIHE BIHUGU, ABATURAGE BISHYIRA BAKIZANA. ABANTU BARALIGITA IZUBA LIVA-ABANDI BABATORAGURA MU MIGEZI NK'AMAFI CYANGWA SE MUMASHYAMBA ALI IMIRAMBO. IKIREMWA MUNTU HANO MULI AFRIKA KIRUTWA N'INYAMASWA ZA HAMWE NA HAMWE.
Kanda hano umusubize

2PAC - 7/07/2016 saa 13:42

Kabisa ibyo uvuze nibyPEE!,,
Kanda hano umusubize

2PAC - 7/07/2016 saa 13:42

Kabisa ibyo uvuze nibyPEE!,,
Kanda hano umusubize

2PAC - 7/07/2016 saa 13:42

Kabisa ibyo uvuze nibyPEE!,,
Kanda hano umusubize

2PAC - 7/07/2016 saa 13:42

Kabisa ibyo uvuze nibyPEE!,,
Kanda hano umusubize

Carinjiranwe. - 7/07/2016 saa 14:09

Uvuze ukuri kudaseswa kweri!Hano muburundi iwacu hoho umuntu anenze reta wese aritwa numwavu!
Kanda hano umusubize

noel - 4/07/2016 saa 14:40

Nawukomeze,gusa wirukana umuggabo kera,ukamumar'ubwoba,hazaboneka n'abandi barundi bafite ubumenyi kumuheto,nabo birwaneho,kuko gpfa nk'amatungo,bizageraho bihagarare,knd ugiraneza ukabisanga imbere,wagiranabi ukabisanga imbere,ntabwo bizarangira gutyo yitonde.i
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X