Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Robert Mugabe yikomye abamurwanya

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yihanije bikomeye, abamurwanya, barimo abahoze ari abasirikare, ibihugu by’amahanga n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko bagiye guhura n’ibibazo .

Ibi yabigaragaje mu ijambo yavuze ku munsi w’ejo aho yiyamaga Pasteur Mawarire Evan, wateguye imyigaragambyo yo kumwamagana yabaye tariki ya 6 muri uku kwezi.

Mu ijambo rikakaye, yavuze ko agiye kwiyama ndetse agaha gasopo abamurwanya. Ati” Abo bose ba Mawarire nshaka kubaha gasopo. Ishyaka ryanjye Zanu-PF ntirizihanganira ubushotoranyi nk’ubwo bushingiye ku idini.”

JPEG - 27.1 kb
Perezida Robert Mugabe ngo ntiyifuza abamurwanya

AFP ivuga ko yabwiye abo mu ishyaka rye ati” Tuzi uko tugenza abanzi bacu bashaka kuzana impinduka mu butegetsi bw’iki gihugu.”

Ubutegetsi bwa Mugabe, w’imyaka 92 bumaze iminsi bukomwa mu nkokora n’imyigaragambyo y’ababurwanya.

Leta ya Zimbabwe yibasiwe n’ubukene, aho iherutse kubwira abakozi kwitegura kutazajya bahembwa igihe nta mafaranga ahagije igihugu gifite.

Mu cyumweru gishize, abavuye mu gisirikare bashyize hanze itangazo rivuga ko Mugabe ari umunyagitugu ndetse ko batazamushyigikira mu matora yo mu 2018.

Mugabe yavuze ko agiye guhigisha uruhindu abasohoye iryo tangazo bakabiryozwa kandi ati” Nitumenya abo ari bo tuzabafatira ingamba zo kubasubiza ku murongo. Igihano cyabo kizaba gikarishye.”

Uyu mukambwe umaze imyaka 28 ayobora Zimbabwe, yanibasiye ibihugu by’amahanga byivanga mu miyoborere y’igihugu cye.

Ati” Za ambasade z’amahanga zivanga muri politiki yacu… ndaziburiye zishatse zaba zibihagaritse. Zishaka kuburizamo guverinoma yacu.”

Leta ya Zimbabwe imaze igihe ishinja ambasade y’u Bufaransa n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira gahunda yo kurwanya Mugabe yiswe #Thisflag ya pastier Mawalire.

Mugabe niwe mukuru w’igihugu ushaje kurusha abandi ku Isi, ariko yatangaje ko azongera kwiyamamaza mu 2018.

Ati” Igihe cyose ishyaka rishaka ko nkomeza kandi mfite imbaraga n’umugisha w’Imana, nzakomeza nyobore.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amamara - 31/07/2016 saa 06:26

Muze Reka Abandi Nabo Bayobore Kuko Kugundira Ubutegetsi Ntago Arbyiza Hari Abandi Bakurenzeho
Kanda hano umusubize

Amamara - 30/07/2016 saa 22:05

Muzehe Tuzasha Rekeraho Dore Urubyiruko Nirwo Rugiye Kuyobora
Kanda hano umusubize

- 31/07/2016 saa 11:14

URUBYIRUKO? ABANA REKE NAYOBOREE KDI INKONI Y'UBUYOBOZI NTIZAMUVE MUM=BIGANZA YAHAWE UMUGISHA N'IMANA
Kanda hano umusubize

NDAYIRAGIJE J-CLAUDE - 29/07/2016 saa 21:15

umutama nakomeze atwara nakare ntantwaro yabakir bato imana izigame
Kanda hano umusubize

big - 29/07/2016 saa 19:54

muze wakoze byiza wirukana abazungu! kubwanjye uruta mandela!! uri umutaramu kbs ariko reka nabandi bagerageze!!
Kanda hano umusubize

Amamara - 31/07/2016 saa 06:24

Big Ngoyirukanye Abazungu Kubwawe Wowese Uri Muntuki Kand Urie Mera AH
Kanda hano umusubize

kings rastan - 31/07/2016 saa 12:36

bg uvuze,ukuri burimuntu wumugabo avga ukwab ona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X