Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Salva Kiir arifuza kuganira na Machar

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yasabye Vice Perezida we Riek Machar ko bahura bakaganira bagashakira hamwe uburyo amahoro yaboneka muri Sudani y’Epfo.

Ibyo biganiro bigamije kugerageza ko amasezerano y’amahoro bashyizeho umukono atazaburizwamo no kurasana kwari kumaze iminsi mu murwa mukuru Juba.

Abaturage baba I Juba bamenyeshejwe ejo kuwa kane ko bari mu gahenge nyuma y’iminsi mike bari bashamiranye bemeranije guhagarika kongera kurasana.

Ari ku cyicaro , Perezida Kiir yabwiye abanyamakuru ko atifuza ko hagira andi maraso yakongera kumeneka muri icyo gihugu, kandi ko azishima abonye Machar Vice Perezida we agarutse bakicarana bakaganira.

Kuva ku itariki ya 8 Uku kwezi Dr Riek Machar ntarongera kwigaragaza ndetse n’ingabo zamaze gusohoka mu mujyi wa Juba zirarekereje uyu murwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X