Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Salva Kiir, na Nkurunziza bategerejwe muri Tanzania Ese bazajyayo?

Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa Kane. Hashize iminsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi yanga gusohoka ngo atavaho akorerwa kudeta naho muri sudani y’epfo naho haranugwanugwa intambara izaterwa n’ingabo za Dr Riek Machar urwariye muri Sudani. Ese Salva Kiir na Pierre Nkurunziza bazirengagiza ibibazo bibera mu bihugu byabo baze kwitabira inama.

Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu nibwo bwa mbere izaba yitabiriwe n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir. Izanitabirirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni wa Uganda, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzayakira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Augustine Mahiga yabwiye itangazamakuru ko ubu Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa EAC, nyuma y’uko ku wa Mbere itanze ibyangombwa bya nyuma biyemerera kwinjira muri uyu muryango.

JPEG - 63.4 kb
Uhereye ibumoso ni Perezida Nkurunziza na Perezida Salva Kiir

Dr Mahiga, unayoboye inama y’Abaminisitiri ya EAC, yavuze ko kuva ubu abaminisitiri n’abandi badipolomate ba Sudani y’Epfo bazajya bahagararirwa mu nama zose zirebana n’uyu muryango.

Umunyamabanga wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko yashimiye Perezida Kiir, guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo ku bw’ingufu bashyize mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ati “Ubwo bamaze gutera intambwe ya nyuma, twe nk’Ubunyamabanga n’Inama y’Abaminisitiri ya EAC, tugiye gushyiraho ingengabihe yo kwinjiza iki gihugu mu mishinga na gahunda z’uyu muryango.”

Muri Werurwe 2016 nibwo Abakuru b’ibihugu bya EAC bumvise icyegeranyo cy’Abaminisitiri ku kwinjiza Sudani y’Epfo muri EAC ndetse bidatinze muri Mata iki gihugu gishyira umukono ku masezerano abicyemerera.

Sudani y’Epfo ni cyo gihugu kimaze igihe gito gishinzwe ku Isi, kugeza ubu kiracyarimo imvururu zishingiye ku bushyamirane hagati ya perezida Kiir n’uwahoze ari visi-perezida Riek Machar.

Ese Perezida Salva Kiir azemera gusiga igihugu cye muri ibi bibazo aze kwitabira iyi nama? Ese kuba umurwanya arwaye ntibishobora kumuha icyizere ko nta ntambara yashoboka muri iki gihugu bityo akaba yaza mu nama ntacyo yikanga.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza naramuka yitabiriye inama yo ku wa Kane, ni yo ya mbere azaba agaragayemo kuva mu mwaka ushize ubwo yaje mu nama y’abakuru b’ibihugu nayo yabereye muri Tanzania, bamwe mu basirikare bakuru bakagerageza kumuhirika ku butegetsi ariko iyi kudeta ikaza kuburizwamo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eric - 8/09/2016 saa 00:28

Nkurunziza azibeshye akandagireyo bamunyuze aho banyujije Kinani nibwire ko ibyabaye byamusigiye amateka .
Kanda hano umusubize

coco - 7/09/2016 saa 23:02

Nkuru ntaho azoja atinya abandi bagabo
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 20:49

bajayo batajayo nivyabo .
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 20:49

bajayo batajayo nivyabo .
Kanda hano umusubize

Kadoyi - 7/09/2016 saa 17:23

Ntibogenda none babuzwaniki?haricobakoze?
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 14:43

Uwutambana Na Mukeba Ntakubita Urugohe. Mbe Aho Wahushirijwe Wohasubira. Nimureke Kuba Musetsa Ye!
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 08:14

kiil najyeyo abo ba type ntacyo bashoboye
Kanda hano umusubize

jj - 7/09/2016 saa 05:07

Singombwa ko Peter ajyayo kuko iburundi bagite va vice president 2
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA frédéric - 6/09/2016 saa 21:56

NKURUNZIZA N'UMUGABO KUGENDA VYOMUVAKO KUKO ARASHOBOYE.
Kanda hano umusubize

king - 7/09/2016 saa 08:55

azjyayo ark simbz wang
Kanda hano umusubize

KAFER - 6/09/2016 saa 21:27

aharaho mwagenda nakazikanyu ntabwomuzi umwaku tanzania itera muzabaze kinani
Kanda hano umusubize

kiraro - 6/09/2016 saa 20:16

IZO NAMA ZIMAZE IKI BAHORAMO? ABATAZIJYAMO BAREBA KURE.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 6/09/2016 saa 17:16

nibatajayo bazituma ababungirije babahagararire ikibazo kirihe,urakek inama izasiba se? ntampamvu yo kuja kuzerera murugo bitamezs neza.
Kanda hano umusubize

Theo lee - 6/09/2016 saa 14:53

Riek Machar nta gihugu ayoboye nta nicyo afite,mwibeshye ni Kiir utazasiga igihugu cye ngo yitabire inama ya EAC
Kanda hano umusubize

Byihorere - 9/09/2016 saa 17:01

Oya ntaco ni wewe urongoye sudan du sud.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X