Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Salva yatangiye guhendahenda Dr Riek Machar kugaruka i Juba


Prezida wa Sudan y’epfo Salva Kiir, yasabye Vice Perezida we Riek Machar, kugaruka mu murwa mukuru w’icyo gihugu, i Juba.

Machar, yavuye mu mujyi wa Juba nyuma y’iminsi mike intambara yongeye kubura mu ntangiriro z’uku kwezi, hagati y’abasirikare bamushyigikiye n’aba Prezida Kiir, yahitanye abantu amagana n’amagana.

Prezida Kiir asaba Machar gusubiza ubusabe bwe bitarenze mu masaha 48, kandi amwizeza ko azamucungira neza umutekano we mu gihe yakwemera kugaruka.

JPEG - 22.6 kb
Perezida Salva Kiir yatangiye guhendahenda Riek Machar gutahuka

Ariko Riek Machar yavuze ko azagaruka mu mujyi wa Juba igihe hazaba haje abasirikare badafite aho babogamiye muri icyo gihugu, kugira ngo yizere neza umutekano we.

Prezida Salva Kiir yari amaze iminsi arwanyije icyifuzo cyo kohereza abasirikare bavuye hanze y’igihugu kuza kugarura umutekano muri Sudani y’Epfo. Iki kikaba cyari icyifuzo cyari cyashyikirijwe n’ibihgu bigize umuryango wa IGAD.

JPEG - 36.6 kb
Dr Riek Machar arasabwa gutahuka mu gihugu

Abategetsi b’ibihugu bihuriye mw’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika, nabo bari bemeje ingingo yo kohereza abasirikare b’iryo shirahamwe muri Sudani y’epfo.

Ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika ryifuza ko abo basirikare baba bafite ububasha buruta ubwo abo ishyirahamwe mpuzamahanga rya Onu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

amiri musa - 25/07/2016 saa 18:52

salva kiir ko mtora ifoto nziza akaba ariyo mushiraho nuko ari umututsi? hama DR Riek Mashar mugashiraho ifoto mbi kubera ari umuhutu iryo vangura ntaho rizobashikana
Kanda hano umusubize

amiri musa - 25/07/2016 saa 18:51

salva kiir ko mtora ifoto nziza akaba ariyo mushiraho nuko ari umututsi? hama DR Riek Mashar mugashiraho ifoto mbi kubera ari umuhutu iryo vangura ntaho rizobashikana
Kanda hano umusubize

RWAKANA Edison - 23/07/2016 saa 16:55

Aba bagabo ntabwo bazumvikana,ahubwo umwe ashobora kuzica undi.Ejobundi iyo Riek Machar adahunga umujyi wa Juba,bali kumwica,kuko bali bamaze kwica his chief Escort (a general).Barapfa ubwoko (tribes).Salva Kiir ni umu Dinka,naho Riek Machar akaba umu Nuer.Uyu yalize cyane kuko afite Ph D muli Philosophy and strategic planing yakuye muli UK.Yaje kurongora umugore w'umwongereza,apfa atwite azize accident y'imodoka i Nairobi,afite 29 years.Nyamara Salva Kiir na Riek Machar,bombi biyita Abakristu.YESU yasize asabye abakristu nyabo kutajya muli politics (Yohana 17:16),abasaba kutarwana,ahubwo abasaba gukunda abanzi babo (Matayo 5:44).Nubwo billions/miliyali z'abantu biyita abakristu,YESU yavuze ko abakristu nyakuli ali bake cyane (Matayo 7:13,14).Kuko abantu ntabwo bemera ko kurwana ali icyaha. Ntabwo bemera ko politics ali mbi,ituma abantu bangana,bacuranwa,barwana,bicana,etc...Umukristu bivuga umuntu ukunda abantu bose,utarwana. Abantu bose bakora ibyo YESU yatubujije,ntabwo bazaba muli Paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka.Biliya pastor na padiri bigisha mu nsengero umuntu yapfuye,bavuga ngo yitabye imana,ntabwo ali byo.Ahubwo aba asubiye mu gitaka nkuko Bible yigisha (Umubwiliza/Ecclesiates 3:19,20).Biliya bya ROHO idapfa,ntabwo ali Bible ibyigisha,ahubwo byahimbwe n'umugereki utaremeraga imana witwaga PLATON.Iyo utashatse imana ukiriho,ahubwo ukibera mu byisi gusa,ntabwo imana yaguha ubuzima bw'iteka yasezeranyije bantu bayikorera (Yohana 6:40).Mukanguke.Mwiheranwa n'ibyisi gusa.Turapfa tukabisiga.Mwige BIBLE,mumenye ibyo imana yigisha n'ibyo idusaba,hanyuma tubikore.Abahamya ba Yehova biteguye kwigana namwe Bible kandi ku buntu,kuko YESU na PAWULO babuzanya kubwiriza usaba icyacumi (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33).Ntabwo imana ikunda abantu bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Iyo mutubona tubwiriza mu mihanda ku buntu,mujye mumenya ko tuli abantu nkamwe.YESU namwe abasaba kwiga Bible neza.Wivuga ngo Bible ndayizi.Natwe niko twahoze twibwira.Ubu se wali uzi ko YESU atubuza kurya amafranga y'abantu?Ubu se wali uzi ko imana yanga abibera mu byisi gusa,ntibakorere imana?Ubu se wali uzi ko YESU asaba umukristu wese nyakuri,kubwiriza Bisome muli Yohana 14:12?Ubu se uzi ko YESU yavuze ko abantu beza bazaba mu isi ya Paradizo?Bisome muli Matayo 5:5.Niba ufite ikibazo,wambaza,ukampa na adress yawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X