Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida wa Turukiya yahagaritse ibirego byaregwaga abantu bamututse.

Perezida wa Turukiya yavuze ko yahagaritse ibirego bishinjwa abantu kumutuka.
Recep Tayyip Erdogan yavuze ko yabitewe n’ubumwe yabonye mu gihugu nyuma yo kugerageza kumukura ku butegetsi ku ngufu mu mugambi wapfubye.

Ariko yanibasiye ibihugu bimunenga guhiga abatavuga rumwe na we, nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi, abibwira "kwita ku bibareba".

Mbere yai yabanje kwamagana umwe mu bagaba b’ingabo za Amerika, Jenerali Joseph Votel avuga ko yari ashyigikiye abagerageje guhirika ubutegetsi.

Ku wa Kane, Jenerali Votel yari yavuze ko ifunga rya bamwe mu bayobozi b’ingabo rishobora guhungabanya imigenderanire y’ibikorwa bya gisirikare hagati ya Turukiya na Amerika.

’Ntibashobora kuba inshuti zacu’

Bwana Erdogan igihe yari ku ngoro y’umukuru w’igihugu yagize ati: " Ngiye guhagarika ibirego byose bishingiye ku bitutsi byantutswe."Yavuze ko ari ikimenyetso cy’ubugizi bwa neza.

Mbere muri uyu mwaka, abategetsi bavuze ko abantu 2.000 bari gukurikiranwa kuri ibi birego.

Ariko Bwana Erdogan yahangaye amahanga amunenga, igihe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavugaga ku wa Gatanu ko abantu bagera ku 18.000 bafunzwe.
Yagize ati: " Abantu bamwe batugira inama. Bavuga ko bahangayitse. Murebe ibibareba! Murebe ibyo mwe mukora."

"Nta muntu n’umwe waje kutwihanganisha yaba mu muryango w’ibihugu by’Uburayi... cyangwa mu Burayi...Ibyo bihugu cyangwa abo bategetsi badatewe impungenge na demokarasi ya Turukiya, ubuzima bw’abaturage bacu, ejo hazaza habo- ahubwo bahangayikishijwe n’abashatse guhirika ubutegetsi, ntibashobora kuba inshuti zacu.

Asubiza ku byavuzwe na Perezida Erdogan, Gen Votel yavuze ko amakuru vuga ko yagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi "ababaje kandi atari ukuri".

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X