Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida yifatiye ku gahanga atuka Perezida Obama ko ari umwana w’imbwakazi

Perezida uherutse gutorwa muri Philippine Rodrigo Duterte yaraye yifatiye ku gahanga atuka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ari umwana w’imbwakazi. Ibi byatumye Perezida Barack Obama ahagarika umubonano bari bafitanye.

Duterte yifatiye ku gahanga Perezida Obama ubwo yari ari kumusubiza aho Perezida Obama yavugaga ko mu mubonano baza kugirana aza kugaruka ku kibazo cy’ubwicanyi ndengakamere bugirirwa abacuruza ibiyobyabwenge.

JPEG - 18.2 kb
Perezida Rodrigo Duterte yihanukiriye atuka Perezida Obama

Uwo mukuru w’igihugu cya Philippine, azwi cyane ku mvugo akoresha ikunze kurangwa n’amagambo akarishye. Iyi mvugo ye yahise igira ingaruka mbi ku mibanire mpuzamahanga nk’uko bivugwa n’abanyamakuru.

JPEG - 31.7 kb
Perezida Obama akimara gutukwa yahise asubika umubonano yari afitanye na mugenzi we wa Philippine

Nyuma y’iri jambo Perezida Duterte yahise yicuza kubyo yavuze nk’uko radio BBC ibivuga.

Ati “Mu gihe igitumye Obama asubika urugendo ari ibyo navuze ku bibazo bimwe na bimwe by’abanyamakuru biteye impungenge. Tubabajwe n’uburyo byakiriwe nko kwifatira ku gahanga Perezida wa Amerika.” Ibi bikaba biri mu itangazo ryo mu biro bya perezidansi ya Philippine.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mujyisha jimmy - 8/09/2016 saa 01:50

Yamututse Ngo ni son of a bitch !! Literally means Ngo ni umwana w'indaya. Ndumva mwe mugabanyije ubukana. Anyway haribyinshi nenga kuri H.E of USA ariko mubyubahiro bye ndumva bamusuzuguye cyane
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin Nkuru - 7/09/2016 saa 14:15

Rekakwicuza,nibawamutunse Nagendeyiyahure,yatwiciye Itwariy'africa. Col Kadhafi.
Kanda hano umusubize

- 6/09/2016 saa 16:46

Ubwo Nawe aracyoma,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X