Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Polisi ya Kenya yongeye kwibasirwa n’ibitero bya Al Shabab

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016, abarwanyi ba Al Shabab bateye umujyi wa Wajir. Polisi ya Kenya ivuga ko yahanganye nabo.

Abategetsi ba Kenya bavuga ko abarwanyi ba Al Shabaab binjiye mu gisagara ca Wajir bari mu makamyo atatu. Iki gitero kikaba cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu munsi wa gatandatu.

JPEG - 51 kb
Abarwanyi ba Al Shabab

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko umwe mu bapolisi ba Kenya yakomerekeye muri iki gitero. Gusa Leta ya Kenya ntitangaza niba hari abaguye muri iki gitero yaba ku ruhande rwa Al Shabab cyangwa se ku ruhande rwa leta ya Kenya.

Abayoboke ba Al Shabaab bakunze kugaba ibitero ku butaka bwa Kenya, rimwe rimwe baturutse muri Somalia.

Uyu mutwe wa Al Shabab usanzwe ufite abayoboke bari ku butaka bwa Kenya.

Umutwe w’Ali Shabaab umaze kugaba ibitero byinshi ku gihugu cya Kenya, ndetse bikanagwamo abaturage benshi. mu minsi ishize uyu mutwe wagabye igitero ku isoko rya West Gate ryo muri Kenya wica abantu barenga 60 abandi barakomereka.

Ibi byatumye muri iyi minsi Perezida Kenyatta afata icyemezo cyo gufunga inkambi ya Daadab icumbikiye abaturage bo muri Somalia bahunze intambara ziterwa na Ali shabaab iri muri Kenya.
Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BYAKWELI JAMES - 9/07/2016 saa 16:33

Ziliya mbunda bafite ngo baba barwanira imana yabo yitwa ALLAH.Imana ikunda abantu barwana,ni Satani.Cyokora si abaslamu gusa bakora ibintu bibi mu izina ry'imana.N'abakristu nabo nuko.Igisirikare cy'Amerika n'Abarusiya,kigizwe n'abakristu ahanini.Nabo bajya kurwana ku isi yose,bica inzirakarengane.Ntabwo imana izakomeza kurebera ibintu bibera muli iyi si.Ku munsi wa nyuma uri hafi,imana izica abantu bose barwana nkuko tubisoma muli Matayo 26,umurongo wa 52 na Yesaya 34:2,3.Bible isobanura ko iyi si itegekwa na Satani.Abantu babi bose bazicwa ku munsi w'imperuka,hasigare gusa abantu beza bakorera imana.Bisome muli Imigani igice cya 2,imirongo 2 ya nyuma.Abo bazaba mu isi izahinduka paradizo.
Kanda hano umusubize

Habimana - 9/07/2016 saa 19:00

Icokora Imana Ibabarire Kuko Batazi Ibyo Bakora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X