Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RD Congo: Ngo hashobora kuba imyigaragambyo ikomeye kubera iyimurwa ry’amatora

Ubutegetsi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’andi mashyaka mato byemeranyije gusubika amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu kwezi gutaha, akazaba muri Mata 2018, ibi byateye umujinya abarwanya Leta ya Kabila bahamagaza imyigaragambyo.

Bavuga ko gusubika ayo matora ari urwitwazo Perezida Kabila ari gukoresha ngo akunde agume ku butegetsi. Ihuriro ry’abatavuga rumwe ryahamagariye abayoboke bose baryo kuzitabira imyigaragambyo rusange izaba ku wa Gatatu.

JPEG - 72.7 kb
Imyigaragambyo iherutse muri Congo yaguyemo benshi

Mu kwezi gushize, abantu babarirwa muri 50 baguye mu myigaragambyo y’iminsi ibiri mu murwa mukuru Kinshasa nayo yari igamije kwamagana ko amatora asubikwa.

Reuters ivuga ko impande zitabiriye ibiganiro ku wa Gatandatu zemeranyije gutanga igihe kugira ngo abazitabira amatora biyandikishe, uwo mwanzuro uremezwa burundu kuri uyu wa mbere.

Byitezwe ko mu gihe amatora atari yaba, umuyobozi w’ishyaka UNC, Vital Kamerhe aza kugirwa Minisitiri w’Intebe nk’uko byemeranyijweho mu biganiro.

Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 ubwo ise Laurent Desire Kabila yicwaga. Abamurwanya bavuga ko ashaka kwica itegeko nshinga akagundira ubutegetsi nubwo we abitera utwatsi.

Umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, mu cyumweru gishize yibukije abatuye Congo ko imvururu barimo zishobora gusubiza iki gihugu mu ntambara, dore ko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge nta perezida urasimburwa mu mahoro.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati - 17/10/2016 saa 10:38

Monisico Nitahe Niyonyirabayazana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X