Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: 3 bishwe naho umubare munini ukomerekera mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwa ADF NALU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016, mu mujyi wa Beni abantu 3 bishwe abandi benshi barakomereka mu myigaragambyo y’abaturage bamaganaga ubwicanyi bwakorewe abaturage bukozwe na ADF NALU nk’uko bitangazwa na Nyonyi Bwanakawa umuyobozi w’uyu mujyi.

Bwanakawa avuga ko abaje kwigaragambya baje baturutse mu duce dukikije Beni.
Ati « Imibare ntakuka igaragaza ko hishwe umupolisi umwe, umuturage umwe araswa isasu ritazwi aho riturutse undi araswa n’inzego z’ubutabera naho umusirikare umwe arakomereka bikomeye”

Ibitaro by’icyitegerezo bya Beni birabara abantu 8 bakomeretse bikomeye muribo 3 bakomerekejwe n’amasasu.

JPEG - 54.4 kb
Imyigaragambyo ikunze kubera i Beni ikunze kuba ari indyankurye

Mu masaha y’ijoro ku munsi w’ejo abapolisi n’abasirikare bari birundanyije i Beni na Nyamwisi uduce twagaragayemo cyane urubyiruko rwigaragambyaga.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu masaha ya mu gitondo nyuma y’aho leta itangarije icyunamo cy’iminsi itatu cy’abantu bishwe i Beni basaga 50 bari batuye mu gace ka Rwangoma nk’uko byemezwa na societe civile.

Iyi myigaragambyo yaranzwe na bariyeri zitandukanye zashyizweho n’abaturage ariko zigasenywa buri kanya n’inzego z’umutekano zigizwe na Polisi n’igisirikare.

Iyi myigaragambyo ikaba yararanzwe n’ibikorwa byo gutera amabuye abapolisi n’abasirikare hamwe n’urusaku rwabisikanaga n’ibyotsi bihuma amaso hamwe n’amasasu byose byaterwaga n’abapolisi n’abasirikare biterwa abaturage.

Muri iyi myigaragambyo Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu hamwe n’inzego zishinzwe umutekano n’imiyoborere myiza zari i Beni mu butumwa bw’akazi.

Mbere y’iyi myigaragambyo Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo yari yakubiswe n’abaturage bamushinja kubarangarana abaturage no kuba guverinoma ntacyo ikora ngo ubwicanyi bukorerwa muri iki gihugu buhagarare dore ko kuva mu 2014 nta munsi nta joro ridasiba nta bapfuye muri Beni.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X