Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: 32 batawe muri yombi bazira imyigaragambyo

Abantu 32 batawe muri yombi bazira kuba bari mu myigaragambyo yiswe Journee ville Morte yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye.

Jose Maria Aranaz umuyobozi w’ibiro biharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika iaharanira Demokarasi ya Kongo ( BCNUDH) yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko kuva ku mugoroba wo kuwa kabiri kugeza ku mugoroba wo kuwa gatatu uyu muryango wabaruraga abantu 32 batawe muri yombi na polisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ( ANR).

Iri tabwa muri yombi ryabereye mu murwa mukuru wa Kinshasa no muri Mbuji Mayi. Mu batawe muri yombi 11 baracyafunzwe naho abandi barekuwe by’agateganyo.

JPEG - 78.7 kb
Abatawe muri yombi abenshi bafashwe muri ubu buryo

Alphonse Ngoy Kasanji Guverineri w’intara ya Kasai y’uburasirazuba ari nayo ifite Mbuji Mayi nk’umurwa, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko aba bagifunzwe bazira kuba barateye amabuye abashinzwe umutekano, batwika amazu , bajya gusahura inzu z’abaturage ndetse nabo ubwabo bashyiraho amabariyeri.

Uyu mutegetsi avuga ko aba 11 bashyikirijwe ubushinjacyaha ( Parike) ikaba iri kubakurikirana.

Kubwa ONU Aranaz avuga ko bamwe mu batawe muri barengeye amabwiriza arebana no gukora imyigaragambyo mu mahoro ariko akanemeza ko hari abatawe muri yombi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Kuwa kabiri abayoboke ba Etienne Tshisekedi baramukiye mu myigarambyo yo kwamagana umuhuza mu biganiro bya leta n’abatavuga rumwe nayo umunya Togo Edem Kodjo wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Uyu mugabo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika avugwaho kubogamira ku ruhande rwa leta ngo ntiyumve ibyifuzo by’abarwanya leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X