Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Abantu 2 bishwe abandi 7 barakomereka naho amazu arenga 10 aratwitwa mu bitero bya ADF

Igitero gishya giherutse kugabwa mu duce twa Kithevya na Makulu muri teritwari yaBeni iherereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Societe civile muri aka gace ivuga ko muri ibi bitero byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kanama 2016,abantu babiri bishwe naho abandi barindwi barakomereka.

iyi sosiyeti sivile ikomeza ivuga ko amazu arenga 10 yatwitswe mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira uwa kabiri.

JPEG - 41.4 kb
Abarwanyi ba ADF NALU bakomeje guteza ibibazo i Beni

Ubu bwicanyi buje nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubundi bwicanyi ahitwa Mayi Moya na Rwangoma. Ubu bwicanyi bwombi bukaba bwahitanye abantu basaga 50 muri uyu mujyi wa Beni.

Sosiyeti sivile ivuga ko ADF NALU yagabye ibitero i Kithevya na Makulu hagati ya saa moya na saa mbiri.

Mbere y’uko aba barwanyi ba ADF NALU bagabye igitero baturutse mu gace k’u Burasirazuba. Ngo nyuma yo gusubira iyo bavuye ngo basize bibye amatungo abiri y’abaturage.

Sosiyeti civile muri aka gace yabwiye radio Okapi ivuga ko abagabye ibitero ari bamwe n’abagabye ibitero mu cyumweru gishize I Mayi Moya

iyi sosiyeti sivile irasaba ingabo za Kongo FARDC gushyira imbaraga cyane mu gice cy’u Burasirazuba bibanda cyane ahiswe Nationale 4 ahakunze guturuka ibitero by’inyeshyamba .

Guverinoma ya Kongo nayo ikaba isabwa gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ibi bitero muri Beni.

Muri iki gihe ingabo za FARDC zirundanyije ahitwa i Mwalika ahakunze kwitwa mpandeshatu y’urupfu ( Triangle de la mort)mu mujyi wa Beni mu bimanga bya Nadui.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntakirutimana - 24/08/2016 saa 23:05

Fdr nukuyirinda ufite ibihuhabitaribyiza murakozr
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X