Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Abantu 3 bashimuswe na FDLR

Abantu batatu bakora mu muryango ufasha abakene wa Cartas ushamikiye kuri kiliziya gaturika bashimuswe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ku wa kabiri ku ya 16 Kanama 2016, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Caritas-Congo, Guy-Marin Kamandji yabwiye AFP ko bashimutiwe muri kilometero 125 uvuye ku murwa mukuru w’iyo ntara, Goma, mu gace kazwimo cyane ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Ati” Imodoka ebyiri za Caritas-Congo zaguye mu gico cy’abarwanyi, bashimuta abakozi batatu b’Abanyekongo. Imwe mu modoka yarashweho… ariko ishobora kubacika.”

Kamandji yongeyeho ko umwe mu bari muri izo modoka, gafotozi w’Umudage yakomeretse ukuguru, kandi ko nta mafaranga cyangwa imfashanyo izo modoka zari zitwaye.

Ati” Amakuru dufite atwemeza ko ari abarwanyi ba FDLR babashimuse.

Umutwe wa FDLR, uri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1994, ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi , ushinjwa ubwicanyi, ubusahuzi no guhohotera abaturage bari mu duce iherereyemo.
Abayobozi bayo benshi bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Inta ya Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka isaga 20 yarabaye isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba, abaturage baho babarirwa mu bihumbi amagana bavuye mu byabo.

Gushimuta abakozi b’imiryango y’ubugiraneza byakunze kugaragara cyane muri uyu mwaka mu duce twa Masisi, Lubero, Rutshuru na Walikale.

Ubwicanyi buherutse no kwibasira agace ka Beni aho umutwe w’intagondwa urwanya leta ya Uganda, ADF Nalu wishe abaturage babarirwa muri 50 ubatemaguye, ubaziza ko batemera idini rya Islam.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rehema maz - 18/08/2016 saa 16:34

koko birababage kubona ubaturage bapfa nta kosa bafiye ariko reta ya congo ikwiye kubafatira ibihano abo bagisi ba nabi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X