Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Abantu 3 bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro

Abantu 3 bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro cyaraye kibereye mu isoko rya Runingu muri Cheferie ya Bafuliiru muri Kivu y’epfo.

Abagabye ibyo bitero ntibaramenyekana ariko abashinzwe umutekano bavuga ko bamaze guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Aba bicanyi bakaba barafatiwe mu gace ka Kavimvira gaherereye ku mupaka uhuza u Burundi na RDC.

JPEG - 137.7 kb
Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo ahabereye ubu bwicanyi

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyo bitero byabaye ahagana saa cyenda ubwo abagabo batatu b’abashoramali mu isoko rya Runingu binjiraga mu isoko.

Aba bakekwaho ubwicanyi buri umwe yari afite agatebo gakondo kazwi ku izina rya Mukoba kari gahishemo intwaro zakoze ubwo bwicanyi.

Bakimara kugera mu isoko basabye abari baremye isoko amafaranga.
Umuntu umwe washatse gushidikanya, aba bagabo bakekwaho ubwicanyi bahise bakuramo imbunda bahise babicira aho.

Bakimara kwica uyu mucuruzi bahindukije imbunda zabo batangira kurasa urufaye abaje bose mu isoko.

Aba bicanyi bahise agafuka karimo amafaranga binjira mu modoka ya minibus y’ibirahuri byijimye itaragira plaque iyiranga berekeza i Kiliba.

Muri iryo rasa abacuruzi 2 bahasize agatwe naho undi musore agwa mu bitaro bya 8e CEPAQ biri i Kiliba.

Muri ako kavuyo abacuruzi bahatakarije ibicuruzwa byabo nk’uko byemezwa n’abategetsi b’isoko rya Runingu.

Inzego zishinzwe umutekano batangiye iperereza rigamije kumenya abakoze ayo mahano abaribo icyo bari bagamije aho baturutse n’aho bahungiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X