Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Abarwanya ubutegetsi bari mu biganiro i Buruseli

Abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta n’abahagarariye imiryango ya sosiyete sivili muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (DRC) barahuzwa kuri uyu wa gatatu no kuganira ku buryo bwo gutizanya ingufu mu nzira yo gushaka impinduka mu gihugu.

Ibiganiro byatumijwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila, Etienne Tchisekedi birabera u Buruseri mu Bubiligi.

Biteganijwe kandi ko abantu babarurwa mu 100 barabihuriramo baganira ku matora y’umukuru w’igihugu, no ku biganiro bya politiki byatumiwe na Perezida Kabila.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC batangaza ko bizeye ko ibi biganiro bishobora kuvamo umugambi rusange ubafasha gusaba no guhatira ubutegetsi buriho gushyira mu bikorwa impinduka bifuza.

JPEG - 51.7 kb
Perezida Joseph Kabila ahangayikishijwe n’abamurwanya

Umuvugizi w’ishyaka UDPS rya Tchisekedi, yatangaje ko uyu munyapolitiki uzwi cyane mu guhangana na Leta yatumiye iyi nama amaze kubona ko igihugu kirimo icyuka kibi gishobora kuvamo imvururu.

Kuri we ngo abatavuga rumwe na Leta bagomba kuganira mu buryo bw’ibiganiro bya politiki nk’uko biteganywa n’amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa mu 2013.

Itegekonshinga rya Congo riteganya ko amatora akwiye kuba mu kwezi kwa 11 kw’uyu mwaka, ariko kugeza n’ubu komisiyo y’amatora ntiragena itariki akwiye kuberaho.

Ibi byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja iyi komisiyo gushaka kugumisha Kabila ku butegetsi, banashingiye ku cyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rwemeje ko azagumaho igihe cyose hazaba hataratorwa umusimbura.

Kuri uyu wa mbere imiryango irimo Loni uw’ubumwe bw’Afurika n’uw’ubumwe bw’uburayi yashyizeho itsinda rizafasha muri ibi biganiro.

Ririmo abo mu mashyirahamwe ya ICGLR rihuza ibihugu byo mu biyaga bigari na SADC rihuza ibyo mu majyepfo y’Afurika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Buganwa - 11/06/2016 saa 02:14

Iri korosi ndabona ririmo kugorana ariko ubundi kuki we atasabyeko abanyekongo bazana ibiseke ngo abajyane mu nzibacyuho yimyaka 7?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X