Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Abarwanyi ba FDLR 6 bishwe abandi 25 bafatwa mpiri

Ingabo za RDC ( FARDC ) zishe abarwanyi 20 mu bitero bagabye kuri iyi mitwe mu gikorwa cyiswe Sokola II. Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ngabo ivuga ko mu barwanyi 20 bishwe 6 ni abarwanyi ba FDLR naho abandi 14 bakomoka mu mitwe yitwara gisirikare ikorera muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa cya gisirikare cya FARDC cyafashe mpiri abandi barwanyi ba FDLR 25, 24 muri bashyikirizwa ingabo za Monusco nk’uko bitangazwa na Capitaine Guillaume Ndjiike Kaiko.

Radio Okapi ivuga ko abandi barwanyi 10 bo mu yindi mitwe yitwara gisirikare nabo batawe muri yombi abandi 7 boherezwa muri Monusco.

JPEG - 41.3 kb
Abarwanyi ba FDLR ntiborohewe na Sokola II

Capitaine Guillaume Ndjike yavuze kandi ko abandi barwanyi ba FDLR 73 bashyizwe mu kigo gishinzwe gukusanya abitwaje intwaro bemeye kuzishyira hasi ku bushake bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Abarwanyi 16 bo mu mitwe yitwara gisirikare batawe muri yombi, intwaro 16 za AK 47 zirafatwa, imbunda nini 2 zo mu bwoko RTG7 zirafatwa, hafatwa nanone mortier 60, imbunda irasa urumuri imwe, imbunda 1 yo mu bwoko bwa Falo ndetse n’amasasu atandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 7/09/2016 saa 08:23

Ariko aba bana ko bavukiye mu buhungiro cganwa bakaba baragiye ari ibibondo, bakwipakuruye ibisaza bibashuka ngo bagumaneyo kandi byo bitinya kugaruka kubera ko bahunze bakoze jenoside y'abatutsi ngo batabibazwa, aba bana bari mu yahe?
Kanda hano umusubize

NIBAYAVGE J D’AMOUR - 6/09/2016 saa 17:04

NIBYO ABO BANZI BAMAHORO NIBAFATWE ABANYE CONGO BARUHUKE INTAMBARA DOLE KO HO ZIDASHILA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X