Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Abasaga 200 basezerewe mu ngabo baravuga ko leta iri kubicisha

Abahoze ari ingabo mu mitwe yitwara gisirikare barenga 200 bashyize intwaro hasi ku bushake bakambitse mu nkambi ya Kamina iherereye ku misozi ya Lomami bafitiye impungenge z’aho bazakura ibyo kurya. Aba bahoze ari abasirikare bavuga ko imibereho yabo muri iki gihe iteye impungenge.

Ubwo bageraga mu mujyi wa Goma mu kwezi gushize bavuze ko kutitabwaho na leta kwatumye imibereho yabo ihura n’ibibazo.

Bati « Turasaba guverinoma kutitwaho n’imiryango yacu. Twize imyuga yo kutubeshaho leta niduhe imirimo dukore kandi bamenye ibibazo dufite babishakire ibisubizo. Abana bacu abagore bacu natwe ubwacu dukeneye ibyo kwambara twambaye ubusa »

JPEG - 98.8 kb
Abahoze mu gisirikare baravuga ko leta yabatereranye

Aba basezerewe mu ngabo bavuga ko bamaze imyaka 2 mu nkambi ibategura mu kubasubiza mu buzima busanzwe. Iyi nkambi ikaba yarashyizweho mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gihugu muri programme ya DD3R nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Nairobi Leta yasinyanye n’imitwe yitwaje intwaro.

Aba bahoze mu gisirikare 20 muribo bagiye ku cyicaro cy’ingabo za Monusco/ Goma basaba izi ngabo kubavuganira leta igashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije byo kubitaho.

Bavuga ko leta yari yarabasezeranyije kubaha ibikoresho bazifashisha ubwo bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Boling ingariki kajemundege - 20/07/2016 saa 06:15

NIMUHUMURE
Kanda hano umusubize

Boling ingariki kajemundege - 20/07/2016 saa 06:12

MANATUKWERENSE CONGO YACUMANA UREBZINTAMBARA
Kanda hano umusubize

- 18/07/2016 saa 17:58

Wenda babice
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X