Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Abasirikare ba FARDC baravugwaho gusahura abaturage

Abasirikare ba region ya 31 mu ngabo za FARDC baherereye i Tshopo muri Teritwari ya Basoko baravugwaho gusahura abaturage bashinzwe kurindira umutekano muri utu duce.

Societe civile muri aka gace ivuga abantu bambaye imyenda ya gisirikare mu kwezi kumwe basahuye ingo zo muri aka gace..

Mu byo basahuye harimo ihene 37 n’ingurube 37 , ibyuma 15bikurura imirasire , decoderi 15 za batiri 10, imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi ndetse n’imwe mu misaruro y’abahinzi.

Ibi byose bikaba byarasahuwe mu duce twa Yangombi na Basali.
Nanone kandi societe civile ivuga ko izi ngabo za region 31 zivugwaho gusahura amato y’abaturage.

JPEG - 96.7 kb
Ingabo za FARDC ziri mu kazi

Aba basirikare bavugwaho nanone kuba barashyizeho bariyeri ku mahuriro y’imihanda ya Basoko bagamije gukumira abaturage ngo batareba ibyo bakora.

Umuyobozi wa Teritwari ya Basoko Angali Balthaza yahamije amakuru y’uko abaturage ayobowe basahuwe n’ingabo za Region ya 31.

Akaba asaba ko raporo y’aba basirikare yashyikirizwa ababiri inyuma bakabihanirwa. Iyi raporo ikaba yarakozwe n’abayobozi babiri ba Yaliwasa na Wahanga.

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare ishami ryarwo rya Kisangani / Tshopo yijeje abaturage b’utu duce ko agiye kwihutisha imanza z’aba basirikare hagamijwe kurwanya ibi bikorwa bya kinyamaswa avuga ko biteye impungenge.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Boling ingariki kajemundege - 20/07/2016 saa 06:23

IZONGABO KUGARURA AMAHORO IWABO ZANANIWE BAZIHANE ZIRAPUNGUZAKURENGANYABATURAGE.
Kanda hano umusubize

Efrem - 20/07/2016 saa 00:52

Nibahabwe ibyo bemerewe kuko aba iyo batitaweho nibo bavamo imitwe y'abarwanyi cyangwa amabandi yitwaje intwaro.
Kanda hano umusubize

Efrem - 20/07/2016 saa 00:46

Nibahabwe ibyo bemerewe kuko aba iyo batitaweho nibo bavamo imitwe y'abarwanyi cyangwa amabandi yitwaje intwaro.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X