Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Abayobozi b’inyeshyamba za FDLR bakomeje gutabwa muri yombi

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Col Habyarimana Mucebo ubu noneho uwakurikiyeho ni Capt. Theophile Twagiramungu wo mu mutwe wa FDLR wari umaze iminsi bivugwa ko yinjiye mu mutwe wa CNRD Ubwiyunge iyobowe na Wilson Irategeka.

Twagiramungu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zimufatiye ahitwa Baraka muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’umupaka wa Congo n’u Burundi.

Radio BBC ishami ryayo ryo muri Afurika rivuga ko naryo riyakesha abantu begereye umukuru w’igihugu, avuga ko Theophile Twagiramungu yafatanywe impapuro z’inzira nyinshi z’impimbano, kandi ngo akaba yarazikoreshaga ajya mu Burundi, Tanzania, ndetse no mu Rwanda.

JPEG - 69.3 kb
Uturutse ibumoso ni Col Wilson Irategeka , Capt Twagiramungu Theophile, Col Hamada , Sinayobye Barnabé uwanyuma ni Faustin Twagiramungu.

Uyu wahoze afite ipeti rya captaine mu ngabo z’u Rwanda (Ex-Far), yatawe muri yombi kuwa 19 Ukwakira 2016 ariko ngo bigirwa ibanga nk’uko BBC ikomeza ivuga.

Capt. Theophile Twagiramungu ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ( Igice cya kabiri cyiyise CNRD - Ubwiyunge), umutwe washinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Congo.

Iyi CNRD - Ubwiyunge yiyomoye kuri FDLR iyoboye na Gen Victor Byiringiro nayo ikaba yitwa FDLR II

Bivugwa ko akorana bya Hafi na Col Wilson Irategeka ndetse na Twagiramungu Faustin wakunzwe kwitwa Rukokoma.

Twagiramungu Théophile yavuye mu Bubirigi taliki ya 15/10/2016, yerekeza muri Bwito muri Kivu y’amajyaruguru, agiye mu nama na CNRD iyobowe na Colonel Ndagijimana Laurent bakunze kwita Irategeka Wilson Lumbago.

Uwo Capt Twagiramungu Théophile, ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi, yahoze mu ngabo z’u Rwanda FAR Forces Armées Rwandaises kugera mu 1994, yabaye igihe gito mu mutwe wa GP (Garde Présidentielle) , nyuma ajya kuyobora batayo ya 74 ku rugamba mu Mutara i Kabarondo.

Muri 1994 yahungiye muri Kongo mu nkambi z’i Bukavu i Panzi.

Tubibutse ko kuwa mbere w’icyumweru gishize, itariki 24 Ukwakira, nabwo hatangajwe itabwa muri yombi rya Col Habyarimana Mucebo wari ukuriye iperereza mu mutwe wa FDLR I, akaba yarafatiwe ahitwa Kiwanja muri Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/11/2016 saa 21:51

Imana iturinde izo nkoramaraso, irimbure iyo mitwe yose igende buheriheri mu izina rya Yesu. Amen!
Kanda hano umusubize

victor - 3/11/2016 saa 08:10

umupaka wa RDC n'u Burundi umaze kuba uwinterahamwe na fdlr gusa, ubu niho inama za fdlr zibera zokurwanya u Rwanda, mushatse kubimenya muzajyende mujyere plaine Rusizi aho bita SANGE, muzabimenya ko inyeshamba ziranya igihugu cy'u Rwanda zambuka amanywa n'ijoro kandi ibi ndahamya nezako bikorwa bizwi n'impande zombi arizo leta ya congo na leta y'u Burundi, abanyarwanda turarye turi menge' ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

- 5/11/2016 saa 15:01

Bihorere sha ntacyo bazageraho.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 20:37

soma neza Barak a iri muri Kivu yamajepfo
Kanda hano umusubize

Tereza - 2/11/2016 saa 16:36

Abakongomani ni Bakatanyanyama ntibafata umu Fdlr!niba babafata kuki batabaduha?baba batubeshya ngo twishime,cg baba babahamagaye ngo babahe imyitozo.Abasirikari bava mu Bubiligi bakagera Congo,mu Burundi,Tanzania ndetse no mu Rwanda bagasubirayo.
Kanda hano umusubize

B. A - 2/11/2016 saa 16:29

Mwiriwe!Imipaka y'UBurundi na DRC iri muri Kivu y'amajyepfo ntabwo airi Kivu y'amajyaruguru.
Kanda hano umusubize

B. A - 2/11/2016 saa 16:28

Mwiriwe!Imipaka y'UBurundi na DRC iri muri Kivu y'amajyepfo ntabwo airi Kivu y'amajyaruguru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X