Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Igitero cya balinga ya ADF NALU cyahitanye abantu 17

Abantu 17 bitabye Imana bazize igihuha cyakwirakwijwe n’umusirikare wa FARDC wikanze abarwanyi ba ADF NALU akarasa mu kirere. Ibi byabereye mu mujyi wa Beni ubarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri ubu bwoba abantu 17 babuze ubuzima abandi biganjemo abana baburirwa irengero nyuma yo kwikanga amasasu yarashwe n’umusirikare mu Ngabo za Congo ubwo yikanga inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces)zirwanira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Radio Okapi yavuze ko ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016, umusirikare mu ngabo za Leta utari wambaye umwenda w’akazi yarashe urufaya rw’amasasu mu kirere abantu bagakuka umutima ndetse abatari bake bagakwira imishwaro.

Ibi byakurikiye igihuha cyari cyatangajwe ko inyeshyamba za ADF zisanzwe zirwanya Leta ya Uganda zaba zateye ako gace.

Jean-Paul Kapitula, Umuyobozi ushinzwe gucunga umutekano w’abasivile mu mujyi wa Beni, yatangaje ko muri iyo nsanganya abantu 17 bapfuye barimo 15 bapfuye barohamye dore ko imvura yari nyinshi muri ako gace.

Kapitula yagize ati "Ubwo ibyo byabaga, hagwaga imvura nyinshi cyane, hari abana baburiwe irengero. Turacyashakisha abo bana, baciye mu mihanda ya Mangina, Butembo ndetse n’indi mihanda nka Oïcha. Dufite abantu 15 bapfuye barohamye ndetse n’abandi babiri bazize iyo nsanganya, gusa turacyategereje ko hari abandi bashobora kuboneka."

Umuyobozi w’Umujyi wa Beni, Nyonyi Bwanakawa, yahamagariye abaturage bahunze kugaruka mu ngo zabo bitewe n’uko umutekano ari wose muri aka gace.

Ati "Habayeho ukwikanga gukomeye tariki ya 24 Nzeri ,kuri ubu umujyi wacu wagarutsemo amahoro,ndasaba abaturage bahungiye Mangina, Butembo n’ahandi ko buri wese yagaruka iwe kuko nta kibazo gihari.”

Umusirikare warashe mu kirere agateza ubwoba mu baturage ndetse abandi bakahasiga ubuzima , ari mu maboko y’igisirikare muri uwo mujyi wa Beni kugira ngo akurikiranwe.

Inyeshyamba za ADF zakunze kwibasira abaturage bo mu bice bya Congo bitandukanye cyane agace ka Beni kuko imibare igaragaza ko mu mwaka ushize, abarenga 400 bo muri aka gace bishwe n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bitwenge - 26/09/2016 saa 20:21

Kuki izo nyeshyamba zabagande zitarwanya ubugande ahubwo zikajya kubuza amahoro no kwica abaturage ba Congo nurujijo ??
Kanda hano umusubize

bitwenge - 26/09/2016 saa 20:21

Kuki izo nyeshyamba zabagande zitarwanya ubugande ahubwo zikajya kubuza amahoro no kwica abaturage ba Congo nurujijo ??
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 26/09/2016 saa 16:10

izo nyeshyamba se ubundi zatashye iwabo zikareka kugumya kubuza amahoro abanyecongo?
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 12:09

inyeshyamba muzirukane mu gihugu cyacu tugire amahoro arambye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X