Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: FDLR na Mai – Mai Nyatura bahitanye abaturage 7 bakomeretsa 5

Abantu 7 bishwe naho abandi 5 barakomereka mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuwa 18 Nyakanga 2016 mu gace ka Kibirizi gaherereye muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Bamwe mu baturage batuye aka gace barashinja umutwe wa FDLR ufatanyije na Mai Mai Nyatura kuba aribo bishwe aba baturage bakanakomeretsa abandi 5 basigaye ariko umuyobozi wungirije wa guverineri ya Kivu ya Ruguru avuga ko agiye gukora iperereza rirambuye kuri ubu bwicanyi kugira hamenyekane abicanyi nyakuri bahitanye aba baturage.

Mu bishwe harimo uruhinja rw’umwaka umwe ndetse na bamwe mu bagore biciwe mu ngo zabo.

JPEG - 109.9 kb
Abarwanyi ba FDLR mu misozi ya Mpinga mu Burasirazuba bwa RDC

Abicanyi bamaze amasaha abiri bica abaturage bahereye inzu ku nzu nta butabazi bwa FARDC babona nk’uko byemezwa n’abaturage ba Kibirizi.

Nyuma y’ubu bwicanyi bwatangiye mu rukerera, abaturage baturuka muri aka gace bavuga ko ubu bwicanyi bwibasiraga andi moko atari aya abahutu abandi bakavuga ubu bwicanyi bwakoze na ba gakondo b’abahutu batuye muri aka gace babifashijwemo n’umutwe wa FDLR nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Urubyiruko rwa Kibirizi mu gushaka kwihorera n’umujinya mwinshi rwishe umuturage bikekwa yakoranaga n’abavugwaho ubu bwicanyi.

Hagati aho imirimo yahagaze kuri uyu wa kabiri aho umubare utari muto w’abahatuye wimutse muri aka gace ujya gutura ahandi bikekwa ko hari umutekano usesuye.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka abashoferi batwara imizigo bari bahagaritse urujya n’uruza hagati ya Goma na Butembo, Bunagana, Ishasha, Vitsumbi na Kibirizi bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke ukunze kuboneka mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu rwego rwo gushyiraho ingamba zikaze zigamije kugarura umutekano muri Rutshuru, komite y’intara ishinzwe umutekano iyobowe na guverineri Julien Paluku yagiye gutura muri aka gace ka Rutshuru igamije kugarura amahoro n’umutekano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/07/2016 saa 13:37

Wowe Nkindi wataye umutwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X