Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : FDLR , Nyatura na Mai Mai bishe 17 amazu arenga 100 aratwikwa i Rutshuru

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira uyu wa mbere , FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bishe abantu 17 mu bitero bitandukanye byabereye mu duce twa Bwito turi Rutshuru muri Kivu ya Ruguru nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano muri ako gace.

Mu gace ka Kibanda muri localite ya Kibirizi muri chefferie ya Bwito hiciwe abantu 8 amazu ijana aratwikwa mu bitero bitandukanye byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere bigabwe na FDLR ifatanyije na Nyatura.

Aba barwanyi bari baturutse i Kahumiro agace gaherereye mu birometero 5 uvuye i Kibirizi nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

JPEG - 104.4 kb
Abarwanyi ba FDLR mu misozi ya Mpinga mu Burasirazuba bwa RDC

Iki gitero kije nyuma y’iminsi 3 umuturage gakondo yishwe na Mai Mai aho yari yarahungiye i Kibirizi. Uyu muturage wishwe byatumye kuwa gatandatu w’iki cyumweru abaturage bari muri aka gace yarimo bata ibyabo ku yindi nshuro bahungira mu tundi duce dukikije Kibirizi.

Kuri uwo wa gatandatu abandi baturage 5 bishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana muri localite ya Kashalira ni mu birometero 20 uvuye i Kibirizi. Muri iryo joro ryo kuwa gatandatu abandi baturage babiri biciwe i Nyanzale muri metero 45 uvuye i Kibirizi. Muri abo bishwe harimo umurwanyi wa Nyatura wiciwe iwe mu rugo

Nyuma y’ibi bikorwa by’ubwicanyi abenshi mu baturage batuye Nyanzale bahunze amazu yabo kuva kuri uyu wa gatandatu nk’uko byemezwa n’abashinzwe kubarura abaturage. Muri aka gace hasigaye abasirikare n’abapolisi bake .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 9/08/2016 saa 08:04

Harya ubwo abo na bo bitabye imana, umunsi wabo wari wageze, cg ni inzirakarengane? Iyaba iyo mitwe idahari, baba bapfuye koko? Hagire unsobanurira bavandi.
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Damien - 9/08/2016 saa 12:48

Ni Twihangane Muvandi, Uvuga Ukuri Ninzirakarengane. Gusa Yesu Naza Buri Wese Azisobanura Kumirimo Myiza Cg Mibi Yakoze.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 9/08/2016 saa 04:38

OYA,NTA NYATURA ZATEYE NDETSE NA FDLR SIBYO,NI MAI MAI,AHUBWO BURIYA BABATUNGUYE,UBU BARABABYUKIJE MU BITOTSI NGO BAKANGUKE BIHORERE,AMAZU YA TWITSWE NA YA BARWANDO PHONE NA BAPFUYE NUKO,KANDI ABA BAKORANA NA NYATURA NA FDLR,URUMVA KO BATAKWIKORA MUNDA,NA BANDANDI BISHE ABAVUGA URURIMI RWIKINYA RWANDA,KURIKIRA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X