Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: FDLR yivuganye umusirikare wa FARDC ikomeretsa 2 inyaga intwaro itwika ikigo cya gisirikare

Abantu babiri basize ubuzima abandi babiri barakomereka mu gitero inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zagabye ku ngabo za FARDC ziherereye i Tongo – Rusheshe muri Teritwari ya Rutchuru iherereye muri Kivu ya Ruguru.

Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa kane, umutwe wa FDLR wahitanye umusirikare wa FARDC ikomeretsa abasirikare babiri ndetse inanyaga imbunda ya AK 47. Aba basirikare bakomeretse bo bahise boherezwa mu bitaro bya Rutchuru ku bufatanye na Monusco.

JPEG - 94.8 kb
Ingabo za FARDC mu nkambi ya Kibati imeze neza nk’iyo FDLR yatwitse

Ku ruhande rwa FDLR ingabo za FARDC zatangaje ko zivuganye umurwanyi 1 w’uyu mutwe.

Nyuma yo kumenesha ingabo za FARDC muri aka gace, izi nyeshyamba zahise zishumika ikigo cya gisirikare cyari gikambitsemo izi ngabo z’igihugu. Iyi mirwano ikaba yamaze amasaha abiri nk’uko byemezwa na societe civile muri aka gace.

JPEG - 35.3 kb
Abarwanyi ba FDLR bakubise inshuro ingabo za FARDC

Abaturage batuye muri aka gace bari bahunze iyi mirwano mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo batangiye kugaruka mu ngo zabo ndetse n’ingabo za FARDC zari zameneshejwe nazo zigaruka mu birindiro biri Tongo Rusheshe nk’uko byemezwa na Societe civile ndetse n’ubuyobozi gakondo bwo muri aka gace.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joma - 17/07/2016 saa 14:37

Uziko musetsa! Ziriya ngabo zaneshejwe na diplomatie ntabwo ari training nkeya! Ikindi, gusanga umuntu mu ishyamba arizi neza wowe uyoboza araguturitsa!
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 13:43

FRDC hapfuye abasoda 9. Wowe uvuga ngo babahe ordre mwambuke, muzabikinishe FDLR ibamese aka wa murundi...
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 13:42

FRDC hapfuye abasoda 9. Wowe uvuga ngo babahe ordre mwambuke, muzabikinishe FDLR ibamese aka wa murundi...
Kanda hano umusubize

kizima - 17/07/2016 saa 09:21

sha wowe uvuga ngo babahe order mwambuke mubamare mwabigerageje inshuro zingahe? harimoperation umoja wetu urayibuka? yageze kuki c? kimya zombi ntuzizi ? zakoze iki? uzi imirambo yinkotanyi yazanwaga mubikamyo itwikiriweho na bya shitingi wagirango ni imizigo ? nuko mumateka yigisirkare ntagihugu kijya kemera ko gitakaza abasirikali niyo bashira bavcuga ko bo badatakaza ahubwo hatakaza adversaire bajye bareka kubeshya FDRL ishobira kuba ikomeye pe!
Kanda hano umusubize

dukundane fidele - 17/07/2016 saa 09:19

ese koko pe kongo iranze ibaye ingiri yinyeshyamba ni bashake umuti wikibozo kiri hagati ya reta ni nyeshyamba na hubundi abaturage ni bo babige nderamo biribajepe
Kanda hano umusubize

Mpozamarira Elias - 17/07/2016 saa 08:32

Imana ikingire Urwanda nabenigihugu bose, abonabo bateye benewabo ,nibagarukirize ngaho bihane umwami wacu arihafi ni yanga batarihana bagiye kuzobonibara, kuko ntamwichanyi azobonubwami bw Imana. nabahano muburundi nuko nabonyene bagiye kuzobonibara, harimwo nakizigenza kuko ya naniwe gahagarika ubwicanyi buri mugihugu chiwe.Matayo 25:46
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 03:54

FDLR KO ARI DANGER!INYESHYAMBA1500 GUSA,TUGIYE TUKAZIGOTANEZA KURI ATTAQUE NTITWAZIRANGIZA?HABURA IKI KOKO NIBA CONGO ITATURIMANGANYA,BADUHE ORDER ABANAB'URWANDA TWAMBUKE!
Kanda hano umusubize

fulgence - 17/07/2016 saa 10:38

uribeshya kk uwoshaka gutera niwe murikumwe wibuke ko bariya ari Abana b' urwanda we
Kanda hano umusubize

fulgence - 17/07/2016 saa 10:38

uribeshya kk uwoshaka gutera niwe murikumwe wibuke ko bariya ari Abana b' urwanda we
Kanda hano umusubize

habima - 16/07/2016 saa 21:51

mana tabara abawe
Kanda hano umusubize

habima - 16/07/2016 saa 21:51

mana tabara abawe
Kanda hano umusubize

habima - 16/07/2016 saa 21:51

mana tabara abawe
Kanda hano umusubize

Charles - 16/07/2016 saa 21:09

Mureke kuyobya isi nkuko bimenyerewe muri diplomacy.fdrl mwumva yatwika ikigo cyagisirikare baciye he he kweli. Icyo umuntu abiba nicyo asarura...umuntu iyo atinze mukinyoma birangira nawe yibeshyeye.. Fdrl muri goma???? Mana yanjye ndashaka ko ibibera muri DRC bisobanuka mugihe Cya Vuba.fdrl ntambaraga izigera igira kuburyo yakwangiriza abayicumbikiye.gusa mbabajwe nuko abaturage ba Kongo ndetse nigihugu muri rusange bikomeje kwangirika.ubikora wese ajye amenya ko ibyo akora ari nko kubiba Imbuto...
Kanda hano umusubize

Kumu Bondeke - 16/07/2016 saa 20:08

Yewe Mwizerwa we umusirikare nink'undi wiyibagije inshuro izamarere zagiyeyo sizagarukiye aho ? wiseka FARDC rero ntako baba batagize, inyeshyamba ziragora iteka.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 16/07/2016 saa 18:46

Hari ibintu bibiri birimo bingora kwiyumvisha muri iyi nkuru: FDLR ishobora ite kwataka (attaquer) ingabo za congo kugeza ubwo izirukana mu kigo ko izo ngabo hamwe n'abategetsi ba congo bahora bavuga ko bayimazemo imbaraga! Ni gute umuntu yafata ikigo cya gisirikare agafatiramo imbunda imwe! Congo ikwiye kwemera ko FDLR yayinaniye igasaba umusada abaturanyi cyangwa ikemerera u Rwanda rukajya kubacyura dore ko ari n'abaturage barwo.
Kanda hano umusubize

Ntindo - 17/07/2016 saa 04:13

@Mwizerwa, ntabwo arabasilikare ba Kongo bavugako bayimazemo imbaraga ahubwo ni james Kabarebe(Kabarehe) wabyivugiye.Uwo musada uvuga habaye za Kimiya zingahe? Hoshi mujye mureka kubeshya rubanda.
Kanda hano umusubize

- 16/07/2016 saa 16:23

Manawakijije abantu bakabana mumahoro
Kanda hano umusubize

yonx - 17/07/2016 saa 16:33

ta.jjjkkll
Kanda hano umusubize

ARACK - 16/07/2016 saa 10:37

NTABWO BYOROHEYE AFURIKA. MANA TABARA UFURIKA YOSE, UBURAYI NDETSE NA AMERIKA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X