Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Guverinoma yariyobowe na Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo imaze kwegura

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Matata Ponyo hamwe na Guverinoma ye yose, bashyikirije ibaruwa Perezida Kabila isaba kwegura ku mirimo bari bashinzwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016.

Radio Okapi ikorera muri Kongo Kinshasa arinayo dukesha iyi nkuru, ivugako Minisitiri w’Intebe Ponyo Matata hamwe na Gouverinoma yari ayoboye bashyikirije Perezida Joseph Kabira Ibaruwa bamusaba kwegura ku mirimo yabo.

Impamvu igaragara muri iyo baruwa n’uko bashaka kubahiriza amasezerano aherutse gusinywa asabako habaho inzibacyuho izageza ku munsi w’amatora.

Ikindi n’uko ayo masezerano avugako Minisitiri w’Intebe w’ubutaha agomba guturuka mu ishyaka ritavuga rumwe na leta, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono hagati ya Guverinoma yariho ndetse na Sosiyete Sivile hamwe n’abatavugarumwe na leta ya Kabila.

Minisitiri Ponyo Matata akaba yari amaze imyaka isaga 4 kuri uyu mwanya, mbere yuko aba Minisitiri w’intebe yabanje kuba Minisitiri w’Imari muri icyo gihugu.

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sribateri mpunzi - 20/11/2016 saa 14:52

Ivugire kuko uracyafite igihe uravuga ngo nkurunziza yamenesheje abarundi nako ngobataye ibyabo ariko wiyibagizajeko nuyumunsi abanyarwanda bagihunga kuva 94 kujyeza nubu? Ubwose baba bahunga iki .?nta burundi ntan urwanda
Kanda hano umusubize

Paul - 16/11/2016 saa 11:19

Mukasa, Uri umuntu w'umugabo. ubundi c ninde uyobewe uburyandya bw'abanyarwanda. ureke abakomeza kubiha Indi sura. Manda 3 in ikibazo. kdi ntibizabura ingaruka
Kanda hano umusubize

@ - 15/11/2016 saa 14:39

nabanyekongo kabila bamwibonamo, Obama se ntibamwibonagamo?
Kanda hano umusubize

- 15/11/2016 saa 06:58

kobagiye kuryana aba congo mani ubwo gouvernement yose yeguye nihatari
Kanda hano umusubize

mucongomen - 15/11/2016 saa 19:49

unva congo nigihugu kiba muri democrasi iyo ponyo yabonye ibitagenda ashobora kwegura da
Kanda hano umusubize

mironko patrice - 14/11/2016 saa 19:37

Ubu Kabila agiye gushyiraho cabinet nshya itazamara n'ukwezi?Ko abaturage batamushaka ari mubiki?Nimureke Kagame wacu ayobore kuko nta shiti tumwibonamo kandi nawe yaratwitangiye atizigamye.
Kanda hano umusubize

mukasa - 16/11/2016 saa 07:07

Uri inkomamashyi Gusa ntakindi nakubwira. Gusa nagirango nkubwire ko uko wabyita kose, wabyambika imikenyero n'imyitero, wabishyira mu duseke cyangwa mu nkangara, manda ya 3 ya perezida wacu Paul Kagame ntaho itaniye n'iya 3 ya Joseph kabila, Ntaho itaniye niya Pierre nkurunziza, ntaho itaniye n'iza yoweli M7, cyangwa Robert Mugabe kuko zose ziri antidemocratic. uretse ko mu Rwanda ntawakopfora naho ubundi ntimukabibyinirire ibyiwacu bisa n'ibyahandi.
Kanda hano umusubize

gggg - 17/11/2016 saa 13:47

Ubwo se wowe uvuga izongoma zose ushingiye kuki? niba abanyarwanda barihitiyemo guhindura itegeko nshinga ko aribo barishyiraho, bakemera gukomeza kuyoborwa na kagame bigutwaye iki? ahandi hose ko habaye imvururu se murwanda harizo wahabonye mwagiye mugereranya ibishoboka! ubwo kagame uramugereranya na nkurunziza wamenesheje abaturage be bose bagata igihugu cyabo kacyajya mubuhungiro!!hoya shyira mugaciro nawe ,ubuse niba abakongomani batavuga rumwe na president wabo guvernoma yose ikegura bihuriye he nu Rwanda!! nge ndahamya ko Kagame iyabona ko Abanyarwanda batamushaka yari kubireka agaharira abandi!! kdi icyubahiro cyo aragifite ntago yari kugishakira kubuyobozi ibikorwa birivugira.muge mushyira mugaciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X