Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana gahana imbibe na Uganda

Mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, haraye humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero. Birakekwa ko Gen Sultan Makenga yaba ari inyuma y’ibyo bitero
Uyu Jenerali Makenga yabaga muri Uganda kuva mu mwaka wa 2013 ubwo M23 warwanyaga Leta ya Kongo watsindwaga.

Gusa inzego z’umutekano muri Uganda zavuze ko zitazi aho Makenga yaba aherereye. Ibi byanemejwe n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku mu kiganiro yagiranye na Reuters.

JPEG - 40.3 kb
Gen Sultan Makenga uwo ufashe inkoni. Aha yari ni mu gace ka Bunagana bikekwa ko yaba yasubiyeyo akaba ariwe wayoboye ibitero byaraye bibaye

Yagize ati “Ubu turimo kuvugana n’abatasi ba Uganda ngo tumenye aho Makenga aherereye.”

Hagati aho umwe mu batuye mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, yabwiye Reuters ati “Hari amasasu yumvikanye mu gace ka Bunagana mu ijoro ryose no hafi y’Umujyi, kugeza ubu ntabwo tuzi abarimo kurwana kuko n’abasirikare ntacyo batubwira gifatika.”

Umwe mu bayobozi muri aka gace, yavuze ko kugeza ubu abasirikare ba Kongo berekeje muri aka gace ka Bunagana, ndetse n’abasirikare ba Uganda bakaba ari benshi ku mupaka wa Kisoro ugababanya ibi bihugu byombi.

Kugeza ubu kandi Guverineri Paluku na we yamaze kwemeza ko ingabo z’igihugu cye ziryamije amajanja, ziteguye guhangana n’ingabo za Makenga n’abo baba bafatanyije mu gihe byaba bibaye byo ko uyu muyobozi yaba ari muri Kongo nubwo nta makuru bafite.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Matata Anastase - 15/11/2016 saa 10:41

Nti mukansetse, abantu bari kwangirikira mu nkambi n'abari muri kongo bagenda bihisha hisha none ngo nti mwumva impamvu. ONU na Occidental Countries ni bareke gushyigikira Congo mu mafuti bacyemure ikibazo cy'Abakongomani bavuga Ikinyarwanda.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 15/11/2016 saa 12:15

Yesu azarinda agaruka mugitegereje ibyo bigwali ngo niM23 mubure gutaha iwanyu doreko mukunda ubuhunzi bene wanyu babanyamurenge mubona haricyo babaye ba Sebishyimbo ntibari muri leta yakabira Mwe muberewe nogukomeza kugirwa ibikoresho byabishakira Umutungo wa Congo
Kanda hano umusubize

cheikh - 15/11/2016 saa 09:13

Iriya ntambara yari itegerejwe kandi ni Kabila ubwe uyiteje ngo DRC igabanywemo ibice 2cg 3 agire icyo afata muri byo azakibere umwami! Abamugiriye iyo nama nabo barazwi kandi ni nabo bamushyizeho.
Kanda hano umusubize

nkurunziza samuel - 14/11/2016 saa 21:01

Ariko MUSEVENI,wababariye kongo, kotwarituzi ko MAKENGA yatswe ibigwanisho akab'aribunzi none yakuye indwaro he? menyako nubw'ukoribyo,ijuru rizadutabara.inama nuko wakwihana,kandi menyako byose bihemberwa kuriyisi.
Kanda hano umusubize

- 14/11/2016 saa 19:56

Aha!!! Afande makenga yaragowe kuki ataribisambo cga FDLR ahubwo nidanje nagaruka azabatwike FRDC gusa nuko abaturage twagowe ubutugiye kongera guhunga mana udutabare
Kanda hano umusubize

MAOMB - 15/11/2016 saa 19:26

URUMWENAMAKENGA.
Kanda hano umusubize

man power - 14/11/2016 saa 19:36

Samanta reka ubujajwa surtani Afite icyo arwanira nakureho reta idafite ejo hazaza nibisambo iyo Samanta uzagye muli congo na maguru nugaruka amahoro bataguhase imigeri uzambwira bakubaze aho surtani ari nukuntu mukorana
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 15/11/2016 saa 10:10

Igihe makenga yarwaniye yigeze arenga masisi??!!niki arwanira? gucyura bene wabo bavuga ikinyarwanda se??Makenga ntashoboye nawe kwikura mubibazo Boss we yamutayemo ubwo yamusigaga agakubitwa izakabwana uzajye kumufasha intambara nkizo zidafite icyo zivuze tuzita izubugoryi tanga umusada rero aziruka mbere yawe nawe ube ifumbire ya Congo
Kanda hano umusubize

- 14/11/2016 saa 16:03

Ahhh nzabandebada
Kanda hano umusubize

- 14/11/2016 saa 16:03

Ahhh nzabandebada
Kanda hano umusubize

Ruby - 14/11/2016 saa 14:43

@Samantha, ubwo rero ngo nawe uravuze.
Kanda hano umusubize

TWAGIRAYEZU - 14/11/2016 saa 14:34

LAISSER LES MORTS ENTERRER LEURS MORTS.SUIVER JESUS.
Kanda hano umusubize

SAM - 15/11/2016 saa 08:15

JETE FELICITE QUE TUCROIS JESUS.QUE NOTRE GRAND PUISSANT TEBENISSE.AMEN
Kanda hano umusubize

umisaaza - 14/11/2016 saa 14:14

oya ncuti wivuga gutyo ahubwo seng'IMANA kgo ih'abayobozi ba congo ubwenge bamenye uko bayobor'abantu batandukanye babakuremo ibyubaka kuko bose n'aba congomani
Kanda hano umusubize

Igihe - 14/11/2016 saa 13:37

Dore ko abanyarwanda bigize ba bamenya muli politique, ariko mwabuzikindi mukora?
Kanda hano umusubize

John Mutabazi - 14/11/2016 saa 13:21

Nyabuneka twe gush yigikira amafuti,kera hazaza tuzabibazwa .
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 14/11/2016 saa 12:15

Ntacyo bivuze kuko burya sibuno Makenga araje araswe yabemberejwe burya twamaze kumenya ko ari igikoresho cya Kabira amwifashishije kugirango yitwaze intambara atinze amatora Kabira muruzinduko aherutsemo murwanda na Congo yaragiye gusabako barekura izo Mpigi gusa ngaya Makenga wigikoresho iyi ntambara ashoye itamugejeje la haye nka ntaganda mungaye
Kanda hano umusubize

provide - 16/11/2016 saa 01:17

Arikonjye congo iranse tsa pe bahoramuntambara waryirangontibazi koimana ibacyeneye mwagarucyiyimanako
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X