Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Ikigo cya FARDC cyagabweho igitero kiratwikwa kinashimutirwa umusirikare


Abantu bitwaje intwaro ku itariki ya 28 Nyakanga bagabye igitero ku ngabo za FARDC zikambitse kuri Nyamirima abasirikare barimo barahunga, umwe arashimutwa ikigo nacyo kiratwikwa intwaro zitatangajwe umubare ziranyagwa.

Iki gitero cyaje cyabaye mu masaha y’igicamunsi cyamaze amasaha abiri kirangira abari mu kigo bagihunze.

JPEG - 97.8 kb
Ingabo za FARDC

Societe civile muri ako gace ivuga ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Mai Mai ukuriwe na Charles Kakule.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko ubwo imirwano yari irimbanije ingabo za FARDC zahisemo gukuramo akarenge, abari baziteye binjiramo banyaga imbunda barangije ikigo baragitwika bahita bagisohokamo.

Ubuyobozi bwa FARDC buvuga ko umusirikare umwe wa FARDC yashimuswe n’abo barwanyi ndetse umukecuru w’imyaka irenga 60 akomeretswa bikomeye n’isasu ryazereraga mu kirere.

Mu masaha y’agasusuruko ko ku munsi w’ejo kuwa gatanu umutuzo wari watangiye kuboneka naho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ingabo za FARDC zari zatangiye gusubirana ibirindiro byazo zari zanyazwe.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/08/2016 saa 11:37

kwiruka nibintu byabakongomana bo nabo kurwana birukankanwa.
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 19:32

KUGWANA UTAZI ICU UGWANIRA BIRAGOYE.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 31/07/2016 saa 08:10

Tabola ushobora kuba uvuga ibyo utazi kandi biragaragara utazi ibya gisirikare kereka niba waracyigiye mu ngando ariko nabwo wakiha akabanga.ibwo iyo bataba abasikuti barigukora iki?ntuzi umubare w'impande zombi,ntuzi umubare w'intwaro zabo ndetse n'ubwoko bwazo warangiza ugashinyagura.Kwishimira ibyago by'undi si bwo butwari duhanira.Yesu ati:ukunde Mugenzi Wawe nk'uko wikunda nshuti kandi itegeko ry'izahabu riravugo icyo wifuza ko bakugirira abe ari ugirira abandi Matayo 7:12 naho umugani wa kinyarwa ukavuga ngo Umugabo mbwa aseka imbohe
Kanda hano umusubize

Tabora - 31/07/2016 saa 07:34

abo si abasirikare ni abascout !!!
Kanda hano umusubize

kuki - 1/08/2016 saa 11:13

you tabola ryamateke nibishyimbo uryame kuko nibyo ushoboye naho ibya gisirikare ubirekere benebyo
Kanda hano umusubize

byicaza Jean claude - 1/08/2016 saa 13:01

TAbola ushobora kuba irintwari kururimi ntamuntu utekereza wavuga ibyo
Kanda hano umusubize

singirankabo theogene - 30/07/2016 saa 21:58

Erega kongo yabaye nk'umusarani wo kunzira ubwoc kdi nabwo baravuga ngo ni urda.
Kanda hano umusubize

Amamara - 30/07/2016 saa 21:45

Mai Mai Niwe Ubisoje Gutyo Nawe Ark Nimitsi Mike Akaranduka
Kanda hano umusubize

mico - 30/07/2016 saa 19:24

Si abasilikare ni local defense force. Fardc ?? si force ni Fibles Agonissantes de la RDC!!!!! Reka tuzoherezeyo ba ex local defense bacu bifatiye twa siriduwire ubundi urebe ngo barafata ibigo 5 mu minsi 5 gusa!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X