Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC:Imirwano hagati ya FARDC na ADF NALU yahitanye 7

Mu gitondo cyo kuwa mbere mu gace ka Erengeti y’amajyepfo iherereye muri Segiteri ya Beni Mbau muri Kivu ya Ruguru habereye imirwano yashyamiranyije ingabo za Kongo FARDC n’inyeshyamba z’abagande za ADF NALU barindwi muri mitwe yombi bahasiga ubuzima.

Liyetona Mak Azukay umuvugizi wa FARDC muri Sokola ya 2 yavuze ko muri iyo mirwano ku ruhande rwa FARDC batakaje umusirikare umwe naho inyeshyamba za ADF NALU zitakaza 6.

Nyuma y’iyi mirwano abarwanyi ba ADF NALU basubiye inyuma bahungira mu mashyamba bari bateye baturutsemo.

Nyuma y’iyi mirwano umuhanda wahuzaga Oicha n’icyahoze ari intara y’u Burasirazuba wari wafunguwe nyuma y’aho iyi mirwano yari yatumye ufungwa.

JPEG - 76.4 kb
Imirwano yashyamiranyije ADF na FARDC yumvikanyemo urusaku rw’intwaro ziremereye

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko mu gitondo cyo kuwa mbere ingabo za FARDC zagabye igitero ku barwanyi b’abagande ba ADF NALU baherereye muri Kivu ya Ruguru.

Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’igitondo nibwo iyi mitwe yombi yatangiye imbonankubone imirwano nyuma y’aho FARDC yakubitanye n’abarwanyi ba ADF bari ku irondo mu gace ka Kokola na Parking
Iyi mirwano yumvikanyemo intwaro ziremereye kugeza mu masaha y’amanywa.

Uretse abarwanyi ba ADF NALU batandatu bishwe hafashwe nanone mpiri abandi barwanyi b’uyu mutwe babiri hafatwa intwaro za AK 47 zigera kuri 5 intwaro imwe iremereye n’amasasu y’ubwoko butandukanye nk’uko byemezwa n’uyu muvugizi wa gisirikare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X