Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Imirwano ikaze hagati ya FDLR na Mai Mai NDC yatumye Abaturage ba Kivu ya Ruguru bata ibyabo

Kuva kuwa kane w’iki cyumweru kugeza kuri uyu wa gatandatu abaturage bose batuye agace ka Kikuku gaherereye muri Teritwari ya Rutchuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru bataye ingo zabo bahunga imirwano nanubu ikirwanwa hagati y’inyeshyamba za Mai Mai NDC/ Renove zihanganye n’imitwe yishyize hamwe ya Nyatura ifatanyije na FDLR.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abaturage bahunze utwo duce bagiye gutura mu duce twa Bwalanda na Nyanzare duherereye mu birometero 12 uvuye Kikuku.

Igice kimwe cy’aka gace ka Kikuku gifitwe n’abarwanyi ba NDC Renove naho ikindi gice kiyobowe n’ingabo za RDC ( FARDC).

JPEG - 54.4 kb
Intambara yari yose hagati ya Mai Mai NDC / Renove

Ubu bushyamirane bwatangiye kuwa kane w’iki cyumweru mu rukerera ubwo ingabo za Mai Mai NDC Renove zari ziturutse mu gace ka Ikobo ka Teritwari ya Walikale zagabaga igitero igitero mu duce twa chefferie ya Bwito ( Rutshuru). Kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016 imirwano iracyarimbanyije.

JPEG - 40.3 kb
Abarwanyi ba FDLR Nyatura birwanyeho ariko barangwa baratsindwa

Uduce twibasiwe n’iyi mirwano ni uduce twa Katobo, Kitanda na Kikuku aho bashushubikanyije imitwe yishyize hamwe ya FDLR na Nyatura.

Umwe mu bategetsi b’aka gace yabwiye itangazamakuru ko umutwe wa Mai Mai NDC / Renove utahagarikiye aho ahubwo ko wakomeje urugamba rwo guhigisha uruhindu abarwanyi ba Nyatura bafatanyije na FDLR.

Ingabo za FARDC zikambitse mu gace ka Kikuku zatangaje ko zitegereje amabwiriza ava ku buyobozi bwazo hejuru kugira ngo zigire icyo zikora kuri iyi mirwano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Assad Beshir - 12/07/2016 saa 10:45

None se ko mbona ifoto ya mbere irimo abazungu, ni abarwanira FDLR cg MAI MAI NDC?
Kanda hano umusubize

- 11/07/2016 saa 12:53

Mubona Amahoro Yanyu Mwayabona Aruko Abandi Bapfuye? Imana Ikubabarire Ingabo Zu Rwanda Zinjiye Muri Rdc Kangahe? Kobatabacuye!
Kanda hano umusubize

Sebera Von Eichmen klaus - 9/07/2016 saa 14:18

Bishoboka bite ko Fdrl kuva yacikamo2yaba ikiriho nyamara ishobora kuba iyo tuzi atariyo barayirwanyije yanze kuranduka nigeze gusoma bimwe abahanga bayanditseho(umuhanga mubyagisirikare wo muri africa yepfo ko Fdrl yarandurwa nabasirikare miriyoni3mumyaka 27umunsi kumunsi iraswaho none Fdrl mwumva atariyo herezo ryisi Arikose koko ni1500?banga kuyitubyira ngo tuyimenye bakayihoza mukanwa sinzi nako!!!! Gusa dukwiye kuyisobanurirwa kugirango duhore tuyiteguye kuyirwanya
Kanda hano umusubize

dj paccy - 9/07/2016 saa 16:14

ariko ndabona muyamamaza cyane kuruta ibyo gukora ngo tweteze imbere ariko nabantu kandi umuntu nimugari ntawabasha nokubara umusatsi wamuntu none ngo murabara abao mtabona niba imibare itangazwa ari ukuri niba ari binyoma nkibya masususnzu ntimumbaze ndacyari muto nibwo butindi???????????????
Kanda hano umusubize

SAFARI - 9/07/2016 saa 16:34

NDABONA ARINGABO ZU RWANDA ZABAKURA MUMASHYAMBA YA CONGO NAHWABANDI BARABANANIWE.
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 16:42

Noc Muvandi Ukurikije Uwo Uriwe Urumva Kumenya F D L R byagufasha Iki?Wowe Menya ko Hari Abakureberera Kd Babishoye.
Kanda hano umusubize

GATERA - 9/07/2016 saa 22:31

FDR MWARETSE KWICA ABACONGOMANI KOKO. BARAZIRIKI?IMANA IZABIBAZA.NTAGANDA MUZIYARI? NAMWE HARABATEGEREJE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X