Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Ingabo za FARDC zakozwemo n’inyeshyamba umubare munini uhasiga agatwe

Mu mpera z’icyumweru gishize ingabo za FARDC zagabweho ibitero bitandukanye n’inyeshyamba zishyize hamwe za APCLS na Nyatura maze abasirikare hafi 10 bahasiga agatwe.

Ibyo bitero byagabwe mu gihe kimwe mu duce twa Lukweti, Lwibo na Kinyumba muri Territoire ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya FARDC aravuga ko abaguye muri ibi bitero ku ruhande rw’iki gisirikare umubare wabo ari munini mu nkambi 2 gusa ariko abamaze kumenyekana amazina bakaba ari 6.

JPEG - 101.5 kb
Ingabo za FARDC zakozwemo by’intangarugero n’inyeshyamba

Andi makuru aturuka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya FARDC avuga ko byibura abantu 6 aribo bishwe n’izi nyeshyamba muri batayo ya 3412 iri mu gace ka Lwibo.

Andi makuru ava mu gisirikare akaba yemeza ko abasirikare ba FARDC baguye muri iyi mirwani bari hagati ya 6 n’ 8 ndetse banafata mpiri umusirikare 1 n’intwaro 4.

Mbere y’uko ibi bitero bigabwa muri Lukweti, lwibo na Kinyumba, iri huriro ry’inyeshyamba ryari ryagabye mbere igitero ku bindi birindiro bya FARDC byari Kinyumba ariko nta n’umwe wahitanywe nabyo nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa FARDC. Izi ngabo zabashije guhangana n’iki gitero zigisubiza inyuma.

Kuri ubu amakuru aturuka muri aka gace aravuga ko ituze ryagarutse kandi ko n’ingabo zabashije gusubira mu birindiro byazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X