Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Intambara ikomeye hagati ya FARDC n’abayoboke b’idini yahitanye 5

Abayoboke b’idini Umubiri wa Kirisitu ( Ecole corps du Christ) bashyamiranye n’ingabo za RDC zizwi nka FARDC batanu bahasiga ubuzima. Ubu bushyamirane bukaba bwabaye ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Sosiyeti sivile mu gace ka Butembo iyi mirwano yabereyemo yatangaje ko aba bayoboke b’idini bari basanzwe bakambitse ku musozi wa Carmel, uherereye mu Majyepfo ya Butembo, bakaba baragaragaye bitwaje imihoro,batera amabuye barasa n’imyambi.

JPEG - 79.2 kb
Ingabo za FARDC

Amakuru ava mu baturage akaba avuga ko bashakaga kwimukira muri Beni, imirwano ikaba yaratangiye ubwo aba bayoboke barwanyaga abasirikare ba Leta bakoresheje intwaro. Bityo nabo (FARDC) batangira kubarasamo urufaya.

Radiyo Okapi, itangaza ko muri iyo mirwano kandi umwarimu umwe n’umunyeshuli mu kigo Mwamba bafashwe n’amasasu barapfa.

Sosiyeti sivile itangaza ko hishwe abasirikare 2 n’abasivile 3 , umutekano aho muri Butembo ukaba wongeye gusa nk’ugaruka.

Imyemerere y’abasengera muri iri dini Eglise corps du Christ, ngo ntibajya bemera kwivuriza mu mavuriro ya kizungu (les hôpitaux modernes) no kohereza abana mu mashuli, mu mwaka wa 2007 aba bayoboke bakaba barateye abaturage muri Butembo bica abaturage 2 naho 38 barakomereka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati - 20/10/2016 saa 18:56

Isirashajepe Muyireke Ntadininaphama Habanampakuko Ntaamana Bagana Manatabara
Kanda hano umusubize

mti - 17/10/2016 saa 10:36

Nibyo amadini yo nikibazo murikigihe kbsa. wamugani wawa mucuranzi ati idini yukuri, koko nange narayibuze murikigihe kuko izo mbona zose zabaye business izindi ziri muri za politiki zamafuti. gusa gusenga ningombwa kdi Imana ikunda abasenga jye mbona aho umuntu yaba arahariho hose wasenga Imana ikakunva ndavuga utagiye nomurusengero zimwe mbi rwose kuko mbona akeshi haraho tujya tukavayo tutishimye bitewe akenshi niyo misoro adasobanuts e dusabwa ndetse rimwe narimwe ninyigisho zitangwa nabi so please Imana iriho kandi irakora pe ariko na satani arahari kdi arakora pe kandi ndabona ibikorwa bye birimo kwiganza kwisi. nuruhare rwaburi wese rero guhitamo ikiza cyanga ikibi kuko nomurizo nsengero yagezemo neza rwose ndetse yahawe intebe nukuba maso rero ntakundi. wajya murusengero ugasenga warangiza ugahaguruka ugataha, wasengera iwawe, wajya ahantu hiherereye ugasenga amahitamo nayawe.
Kanda hano umusubize

m - 16/10/2016 saa 22:04

Ntabwo ari uko bandika Imana, jya uyitandukanya n'imana. Ariko nk'uko ubivuga amadini arakabije. Rwose njye nsigaye nibaza icyo idini aricyo bikanyobera. Uziko muri gatolika hari igihe kubona icyangombwa cyo mu muryangoremezo wenda ushaka kubatirisha umwana bisaba ruswa cyangwa bakagusaba imisanzu y'umurengera (amafaranga yo gutunga abapadiri, ayo kubaka kiliziya, ituro rya kiliziya risanzwe...) Mu barokore ho birarenze ngo iyo umupasitori adafite urusengero ayoboye ngo aba ari mu bushomeri; narumiwe nigeze kumva umupasitori atelephona mugenziwe ngo namurangire akazi ko kubwiriza ngo ubushomeri buramwishe yarakennye! Ariko Mana ko watubwiye ngo uzagaruka, ubu koko uzaza ryari ngo tuve muri iyi si y'uburyarya?
Kanda hano umusubize

m - 16/10/2016 saa 22:03

Ntabwo ari uko bandika Imana, jya uyitandukanya n'imana. Ariko nk'uko ubivuga amadini arakabije. Rwose njye nsigaye nibaza icyo idini aricyo bikanyobera. Uziko muri gatolika hari igihe kubona icyangombwa cyo mu muryangoremezo wenda ushaka kubatirisha umwana bisaba ruswa cyangwa bakagusaba imisanzu y'umurengera (amafaranga yo gutunga abapadiri, ayo kubaka kiliziya, ituro rya kiliziya risanzwe...) Mu barokore ho birarenze ngo iyo umupasitori adafite urusengero ayoboye ngo aba ari mu bushomeri; narumiwe nigeze kumva umupasitori atelephona mugenziwe ngo namurangire akazi ko kubwiriza ngo ubushomeri buramwishe yarakennye! Ariko Mana ko watubwiye ngo uzagaruka, ubu koko uzaza ryari ngo tuve muri iyi si y'uburyarya?
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 16/10/2016 saa 18:53

Nubwo amadini yiyita ko akorera imana,niyo ya mbere ateza intambara mu isi.Mulibuka cyane cyane intambara yiswe CRUSADES,abiyita Abakristu barwana n'Abaslamu.Murebe izi ntagondwa z'abaslamu aho zigejeje iyi si,zivuga ngo zirarwanira imana.Ikindi kandi,intambara zose zo ku isi zishozwa n'abitwa abakristu cyangwa abaslamu.Urugero,president BUSH yali umukristu w'umurokore.Ariko muzi ibyo yakoreye Irak na Afghanistan.PUTIN nawe ni umukristu,ariko reba ibyo akora muli Syria. Abarwana muli Sudan,Libya,Mali,Yemen,RDC,Burundi,etc...bose biyita abantu b'imana.Ntabwo imana ikunda abantu barwana.Bose izabica ku munsi wa nyuma nkuko Bible ibivuga muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3.Ibi mwumva by'intambara ya 3 y'isi yegereje,byerekana ko IMPERUKA iri hafi.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera.Nta gitangaza kirimo,kuko no ku gihe cya NOWA bamusekaga ababwira ko imana igiye kubarimbura.UMWUZURE (Deluge) waraje wica abantu bose bali batuye isi,hasigara NOWA n'abandi 7 gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X