Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Intambara yashyamiramyije amoko y’abahutu, Abanande n’Abahunde yahitanye 7

Abantu 7 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’ubushyamirane bw’amoko hagati y’abahutu n’andi moko yari ahanganye n’ay’abahunde n’abanande baherereye mu duce twa Nyanzale na Bwalanda muri Cheferi ya Bwito muri Kivu ya Ruguru.

Umwe mu bategetsi muri aka gace utarashatse kwivuga izina yabwiye Radio Okapi yemeza aya makuru aravuga ko aba bantu bishwe nyuma y’ubushyamirane bwongeye kwaduka hagati y’amoko y’abahutu ashyamiranye n’abanande n’aba Hunde.

JPEG - 117.1 kb
Umwe mu bagore bahunze ubushyamirane i Nyanzale

Uretse aba bishwe, amazu arenga 100 nayo yaratwitse mu nkambi aya moko abarizwamo.

Ku munsi wo kuwa gatatu abantu batatu bishwe imibiri yabo yabonetse I Katwe ni mu birometero 5 uvuye Nyanzale. Aba bantu bakaba bari bashimuswe n’abarwanyi ba Mai Mai bavuye mu mirima yabo iherereye mu birometero 3 uvuye Nyanzale.
Ku gicamunsi cy’uwo munsi polisi n’inzego z’umutekano bazanye iyo mibiri i Nyanzale.

Radio Okapi ivuga ko aba bantu bishwe babarizwaga mu miryango y’abahutu abavandimwe babo bamaze kubamenya nabo bagiye kwihorera ahatuye ubwoko bw’aba Nande n’aba Hunde bavugwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe imiryango yabo.

Kuri uwo munsi mu masaha y’ijoro aba Nande n’abahunde nabo bahise bajya kwihorera i Bwalanda mu birometero 5 uvuye Nyanzale batwika amazu yose yitwaga ko ari aya abahutu nk’uko bitangazwa na guverineri wungirije w ‘iyi ntara.

Muri ako kaduruvayo abantu batatu bahise bagwa aho. Umwe muri abo yishwe atwikiwe mu nzu undi nawe muri abo yicwa n’ibikomere yahuye nabyo naho undi bamubona yapfuye.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko amazu hafi ya yose y’aba Nande n’aba Hunde yatwitswe i Nyanzale uretse amazu atanu aherereye i Nyanzale.
Kugera ku gicamunsi cyo kuwa kane aya mazu yari ataratwikwa bitewe n’uko yari arinzwe n’ingabo za FARDC.

Ingabo za FARDC zivugwaho ko mu gitondo cyo ku munsi w’ejo zateraga inkunga urubyiruko rw’abarwanyi b’abahutu kugira ngo basoze ibikorwa byabo byo gutwika amazu y’aba Nande n’aba Hunde.

Ibi byatumye abaturage benshi ba Bwalanda na Nyanzale bahunga aka gace.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Raphaël - 21/08/2016 saa 06:19

Abahunde,abanadandi Ubwoko Bwabahutu Sinzi Cyobwabokoreye Imana Yirigwagahandi Igataha Mungo Za Bahutu Mubareke
Kanda hano umusubize

Otto von Eichmenn klaus - 20/08/2016 saa 08:56

ibyo byose ni Umwanda bigaraguramo bakwiye kumenyako bashigaje igihe gito bagacirwa urubanza Kristo Araje!!!Aje gucira imanza inkozi zikibi hahirwa abamwemeye bagatandukana niyisi
Kanda hano umusubize

congo - 20/08/2016 saa 06:37

ntabwo ikibazo arukumenya amoko agize RDC ahubwo uwo waba uriwe wese ntamuntu numwe waremewe kwicwa! ahubwo Imana yakire izo nzirakarengane naho ibya moko njye mbona twibeshya cyane!
Kanda hano umusubize

fatu - 19/08/2016 saa 19:36

ese abahutu baba, bameze gute? aba nande se baba, bameze gute? abatutsi se bo baba, bameze gute kuburyo ushobora guhita umenya umwe murabo bitakugoye?!!
Kanda hano umusubize

mututsi - 19/08/2016 saa 17:13

Nari nzi ko abo bose ari abahutu!!!!!
Kanda hano umusubize

Keba - 19/08/2016 saa 16:40

Umunyamakuru akwiye kuba ubwe asobanukiwe n'ibyo yandika. Uwanditse iyi nkuru nawe ubwe ntasobanukiwe. Musome inkuru original uyu yahereyeho akayihindura mu kinyarwanda murasanga ashyiramo ibye..http://www.radiookapi.net/2016/08/19/actualite/securite/nord-kivu-4-morts-dans-des-conflits-interethniques-nyanzale-et
Kanda hano umusubize

haha - 19/08/2016 saa 13:02

Oya abahutu ni bande
Kanda hano umusubize

Ukuri - 19/08/2016 saa 12:58

Njye mbona ko uwanditse iyinkuru, nubwe bishoboke ko atazi amoko ya Kongo, byaba byiza abasobanukiwe neza namoko yahariya manini nkabahutu- Abatutsi bavugikinyarwanda. Abahunde bakavuga igihunde, abanande bakavugikinande. Abahunde biganje iyo za Masisi na Nyabyondo, Walikale bakivanga nabanyanga. Abahutu bo baba hose uretse ko biganje cyane irutshuro, abanande bo bakiganza cyane i Beni, Butembo, ariko bita vuze ko nahandi hose nka nyanzale babuze kuko usanga nabahutubaho bavuga ikinande. Abatutsi, abenshi babaga mwijomba, Masisi, ingungu, Inumbi niyo hose za rutshuro babagayo nuko abatutsi, muri rusange bahora ariba nyamuke aliko kuberubukungu bwabo navuga nkubworozi bwinka, ubucuruzi nibindi bibyarinyungu bakoraga kuva kera yatumye bamamara cyane mukarere. Muli 1992 Habayintambara yabahutu bibumbiye mushyirahamwe ryabahinzi (MAGRIVI)barwanyaga andi moko nabatutsi benshi baguyemo,Mobututu yoherezabasirikare birahosha gato. ibyo aliko byari bifitanyisano na politiki ya Habyarimana yo kurimburabatutsi, 1994 interahamwe na FAR bambukanimbunda bazikwiza muntagondwa zabahutu babazairois. 1995-1996 Abahutu babazairois baratojwe bihagije na bene wabo bavuye murwanda kwirukana abatutsi, nyuma abatutsi bose bahungiye Rwanda na Uganda, biroha muyandi moko abanande, abahunde bamwe biyise abangilima abandi biyita aba Mayimayi. Abahutu biyitaga abacombatant bafatanyije ninterahamwe, FAR, bambuye inka zabatutsi, imirima, amazu baratwika, abatutsi baricwa ngukomuzabaze uwabaye colonel Mayanga, barwana na none naba nande, abahunde. Inkotanyi mu kwezi kwa 10 -1996 inkotanyi zambukana na Laurent Desiré Kabila mucyiswe AFDL intambara irahoshwa, abahanganaga bose binjizwa mugisoda cya Kabila, barakomeza, nyuma nguko gucikagurika kwinyeshyamba, ngizo RCD Goma Iganjwe nabavugikinyarwanda,RCD Grand nord ya Beni, Butembo bavuga iki nande, barivanguye kukobaribasanzwe bafitiyinzigo abahutu kubwicanyi nubwambuzi babagiriye. Havuka CNDP yanze ko abavugikinyarwanda boherezwa kure yakarere kabo kandi ababyeyi babo bakiri munkambi hanze yigihugu cya Kongo. Kabila atanga amafaranga mubahutu nabandi bayandi moko babanyepolitiki, batangira kwita abatutsi nabandi bishyize kwa Laurent nkunda Abanyarwanda, ko badakorera Kongo nibindi. IBI MUBONA BIBA SINKURU NSHYA AHUBWO BYAHEREYE 1995 KUGEZA 1996, ubu noneho byahumiye ku mirari, iki kibazo ntabgo kizakemuka twe tukiri mumakambi hanze ya Kongo imyaka irenga 20....
Kanda hano umusubize

eric - 20/08/2016 saa 17:15

ndagushimye cyane ndabona wagira igitekerezo cyiza .umuti wabyo uri mubiganza byacu tugomba kuwuvuguta byanze bikunze.ayo moko hose akabana neza
Kanda hano umusubize

twirukane aba dictateurs - 21/08/2016 saa 10:12

none se wowe usobanuye iki uru mututsi urimo uvanga ibintu tu!!!igihe cha magrivi se ntabatutsi babaga mu rwanda se?????ese habyarimana kuvuga ngo yakoresheje abahutu ba congo preuve zirihe?ntimuje mujijisha wangu,amateka yamoko ya kivu turayazi,ese mobutu yakoresheje abahutu koko?wiyibagije ko bisengimana bertrand yarumututsi wabaye directeur de cabinet wa mobutu plus de 10 ans,none bagambanira bene wabo ariwe utegura byose!!!ndabona wowe uzapfa uri apatride,kuko na rdc uzayibura nu rwanda urubure igire canada mututsi mwiza,fpr itangira abatutsi bose ba rdc yemwe doreko aribo bari aba pasteur bi nsengero na bakuru ba mashuri tena zose,ba cotije amafaranga bajanira fpr,kiekie abahutu batangaga icyacyumi na maturo na minerval mukajanira fpr,nuko ifashigihugu muta ibyanyu ni mirima byose ngo mugiye muro paradiso ,mu rwanda kugasi mugurisha ibyanyu byose turabigura twe abahutu babakongomani chane chane imirima!!!mugezeyo kagame abita ibyiyoni,murashoberwa!!!!mwasize muduteranyije namoko yose nibgo twakoze magrivi,turitabara turasa aba nande,hunde,tembo,ubu batwubaha kubi,bamaze kutwemera nkaba congomani kuko twanze kuva mu rwatubyaye mwe rero,iyo mwagiye mutunzwe na hcr,mugumiyo,mbgira abatutsi bishwe muri magrivi,ariko nje nakubgira abahutu 100,bishwe nabatutsi bagarutse na afdl,na rcd,mubonye ko mutazataha kuko fpr itabemeye nkabanyarwanda nibgo mwigiriye inama yokunvikana nabahutu vos frères mwahemukiye,mukora za rcd,afdl,cndp,m23,wapi biranga inama mube nkabanyamurenge banga guta ubutaka sinon muzapfira ubusa mushire!!nibyinshi!!naho ikibazo cha moko kiri drc hose muriza kassai ho amoko yichana kurusha kivu,donc leta niyo izabikemura yemwe no muri USA bahora bichana kubera amoko la réalité sociale est complexe
Kanda hano umusubize

kasali - 19/08/2016 saa 12:52

Inkuru yawe ntiyumvikana Abahunde,Abandande na Abahutu biratandukanye.Ntibinumvikana ibyo mwanditse
Kanda hano umusubize

kasali - 19/08/2016 saa 12:52

Inkuru yawe ntiyumvikana Abahunde,Abandande na Abahutu biratandukanye.Ntibinumvikana ibyo mwanditse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X