Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Inyeshyamba za ADF – NALU zahitanye abantu 9 I Beni

Abantu 9 nibo baraye bahitanywe n’ibitero by’inyeshyamba za ADF NALU kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2016 mu duce twa Tenambo, Nzanza na Mamiki. Ni mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Oicha uri i Beni muri Kivu ya ruguru. Guverineri w’iyi ntara Amisi Kalonda wemeje aya makuru yatangaje ko iyi mibare ikiri agateganyo.

Kubwe avuga ko ADF NALU yagabye ibitero kuri uyu munsi hagati ya saa kumi na saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu mvura ikaze yagwaga muri aka gace.

Ubwo ibyo byakorwaga ikindi gice cy’izi nyeshyamba cyarimo gisahura mu baturage ibyo kurya n’amatungo. Ikindi gice nacyo cyarimo kica abaturage kibarashe abandi baricwa batemwe.

Kalonda avuga ko ubuyobozi bugikomeje ibikorwa byo gushakisha abaturage bahitanywe n’uyu mutwe w’inyeshyamba.

Ku rundi ruhande , societe civile I Beni irashinja ingabo za FARDC gutererana abaturage.

Teddy Kataliko, président wa sosiyeti civile I Beni yabwiye radio Okapi ko ingabo za FARDC zishingiye ku nyandiko za Tracts zakwirakwijwe mu baturage ba Beni zivuga ko bagiye kugabwaho ibitero mu gihe cya vuba cyane bikozwe n’uyu mutwe wa ADF NALU. Ngo izi ngabo zagombaga kubishingiraho zigafata ingamba zo kurengera abaturage.

Uyu mutegetsi wa sosiete civile akaba yasabye abategetsi ba RDC gufatanya n’abaturage guha agaciro ubutumwa bwiswe ibihuha buje bugafatirwa ingamba mu maguru mashya.

Umuvugizi wa Sokola ya 1( ibikorwa byo kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare mu buryo butemewe) kuri iki kibazo yatangaje ko mbere bari bafite amakuru y’ibi bitero kandi biteguye kubirwanya. Gusa aremeza ko ingabo za Sokola 1 zagaragaje intege nke nyuma y’aho izi nyeshyamba za ADF zagabaga ibitero zifashishije imvura ikaze yagwaga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/07/2016 saa 17:00

WOWE USHAKA UMUKUNZI, UMUSORE cgINKUMI?SHYIRAHO YOUR CONTACT.
Kanda hano umusubize

Paccy - 6/07/2016 saa 13:52

nshaka umukunzi ndi mushyashya hano ariko ndi serieu
Kanda hano umusubize

innocent - 6/07/2016 saa 19:41

0785841798
Kanda hano umusubize

Paccy - 6/07/2016 saa 13:52

nshaka umukunzi ndi mushyashya hano ariko ndi serieu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X