Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Joseph Kabila yatangaje igihe amatora azabera

Umukuru w’igihugu cya RDC Joseph Kabila yamaze gutangaza ko nyuma yo gukora lisite y’itora azahita atangaza itariki amatora ya Perezida azabera.Igikorwa cyo gukora lisite y’itora cyatangiye kuya 31 Nyakanga 2016 mu majyaruguru ya Ubangi bikozwe na komisiyo yigenga y’amatora(CENI).

Ibi Perezida Kabila aherutse kubitangariza mu gihugu cya Uganda ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida Kabila yavuze ko nyuma yo gutunganya iyi lisite CENI izahita itegura uko amatora azakorwa itariki nigera iyatangize ku mugaragaro.

Ati « Kuri ubu twamaze gutangiza igikorwa cyo gukora lisite y’itora kuva kuya 31 Nyakanga 2016. Iki ni igikorwa gisaba igihe bikazadufasha kugera kuri lisite y’itora nziza. Nyuma y’iyi lisite tuzababwira itariki y’amatora ndetse tunababwira uko amatora ateganyijwe. Nzaba uwa mbere ubibamenyesha mu gihe itariki y’amatora izaba yemejwe.

CENI yatangije iki gikorwa cyo gutunganya lisite y’itora mu mpera za Nyakanga uyu mwaka bitangirizwa i Gbadolite mu murwa mukuru wa Ubangi y’amajyaruguru. Uyu mujyi ukaba waratangijwe nk’umujyi w’icyitegerezo muri iki gikorwa mbere y’uko gitangizwa mu gihugu hose.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka umukuru wa CENI Corneille Nangaa yari yatangaje ko igikorwa cyo gutunganya lisiti y’itora kizatwara igihe kiri hagati y’amezi 16 n’amezi 17.

Gusa bije bikuraho icyofuzo cya Perezida Kabila cyateje imidugararo mu gihe aho yavugaga ko igihugu nta mafaranga gifite yo gutegura amatora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 9/08/2016 saa 11:38

Imana itanga ubutegetsi gute kandi batorwa, bakiba amajwi, cg bakica abantu ngo babugereho? Iyi myumvire ni iyo ku bwa Ruganzu pe! Kandi wasanga uyu muntu yarize, akuze, ...
Kanda hano umusubize

fgffvhgfcxjj - 8/08/2016 saa 22:06

nibangane n 23m nahu ubundi gutorako nibarekere uwo
Kanda hano umusubize

ngenzi laurent - 7/08/2016 saa 23:46

mana koko ese murashaka iki ? kabila simubi abacongomani nibo babi mumureke rero n'Imana yamwihereye ubutegetsi
Kanda hano umusubize

genda rwanda - 7/08/2016 saa 16:10

kabila na museveni , barashoboye boroshya ubuzima, yewe niyo haje amapfa borohereza abenegihugu
Kanda hano umusubize

byenda kugera - 7/08/2016 saa 16:05

erega ibya great lakes bizakemurirwa rimwe igihe bamwe bazimwa kuri national cake abandi bamena , haracyari inzira ndende
Kanda hano umusubize

cyane - 7/08/2016 saa 14:19

Wumvise inama Museveni yamugiriye? Naho abandi ngo M23! Aba bagabo baradukina budenesi kweri kweri!
Kanda hano umusubize

Ibrahim ntibambonaho - 6/08/2016 saa 17:49

Naringize ngo yatangaje ko ataziyamamaza.
Kanda hano umusubize

Rutakamize Froduard - 6/08/2016 saa 12:31

Reka njye gucukumbura ndebe niba haraho yavuzeko murayo matora atazaba arimo.bajye bareka kuducurika kuko nibakomeza natwe nitubabona urwaho tuzabacurika.
Kanda hano umusubize

sadi - 6/08/2016 saa 18:03

ariko.abantu murabesha.cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X