Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Moïse Katumbi na Katebe Katoto bakurikiranye mu butabera umugereki

Moïse Katumbi na Katebe Katoto bareze mu rukiko rwa Kamalondo uwitwa Alexandros Stoupis ufite ubwenegihugu bwu Bugereki. Aba bagabo bombi bakaba bamurega ibyaha bibiri bitandukanye.

Katebe Katoto ararega uyu mugereki gukoresha inyandiko mpimbano agamije kwiba inzu yaje gutuma Moise Katumbi ahamwa n’ibi byaha barega uyu mugereki bikamuviramo igifungo cy’imyaka 3 n’amande ya miliyoni imwe y’amadolari.

Moïse Katumbi,we yareze Alexandros Stoupiss icyaha cyo gusebanya no kumubeshyera.

Urukiko rwa Kamalondo kuri uyu wa kabiri rwakiriye ibi birego byombi ruvuga ko rugiye kubisuzuma. Gusa umunyamategeko wa Moise Katumbi avuga ko atizeye ko ubutabera bwa RDC buzaburanisha mu buryo bunoze umukiliya we dore ko kugeza magingo aya Moise Katumbi atumvikana n’ubutegetsi buriho.

PNG - 510.7 kb
Moise Katumbi yareze mu rukiko uwo yita ko yamubeshyeye

Ku rundi ruhande urukiko rwa Kamalondo rwatangaje ko rugifite izindi manza rugikurikiranyeho Moise Katumbi ko urubanza rwe rwaraye rutanzwe ruzasubukurwa ku kane tariki ya mbere Nzeri 2016.

Ku ruhande rwa d’Alexandros Stoupis abavoka be, bavuga ko ibyo abunganira Katumbi barega bidafite ishingiro ko ahubwo ari uburyo bwo gutinza urubanza asanganywe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X