Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Ni iki kihishe inyuma y’ibura rya dosiye ya Katumbi n’ihunga ry’umunyamabanga n’umwanditsi b’urukigo ?


Umwanditsi, n’umunyamabanga b’urukiko rw’amahoro rwa Lubumbashi – Kamalondo kuva kuwa mbere w’iki cyumweru bari mu buhungiro aho bagiye batwaye dosiye yakatiye Moise Katumbi igifungo cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugura inzu mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko idosiye yibwe yari igizwe n’impapuro ebyiri zakuwe aho zibitswe mu gihe umwanditsi n’umunyamabanga b’uru rukiko batabonekaga kuri telefoni.

Nyuma yo kubura kw’iyi dosiye abanditsi bose b’uru rukiko bahise bahamagazwa na parike ku munsi w’ejo kuwa gatatu kugira ngo babazwe iby’iyi dosiye. Ibyavuye muri iri bazwa byahise bigirwa ubwiru bukomeye.

Hakomeje kwibazwa ikihishe inyuma y’idosiye yarigishijwe abakekwa kuyirigisa nabo bakaburirwa irengero.

Ibi bibaye nyuma y’aho Moise Katumbi yangiwe kwinjira mu gihugu kandi we yemera ko ari uburenganzira bwe kugaruka mu gihugu cye nyuma yo kwivuriza mu gihugu cy’u Bubiligi.

Leta ya Perezida Kabila ivuga ko impamvu yamubujije kwinjira mu gihugu ari uko indege ye bwite yari ifite ibibazo tekiniki ikintu Moise Katumbi atemera na gato.
Gusa ibi bibazo tekiniki leta ntisobanura ibyo aribyo.

Abasesengura ibya Politiki ya Kabila bavuga ko uyu mutegetsi mukuru w’igihugu yaba afitiye ubwoba Moise Katumbi watangaje ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugira ngo amusimbure ari nayo mpamvu amushyiraho amananiza agamije kumubuza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu gikize kuri Uranium.

Ibura ry’izi dosiye abenshi mu basesenguzi bemeza ko nyiri ubwite Moise Katumbi yaba abiri inyuma. Bavuga ko yaba yarahaye amafaranga ya ruswa kugira ngo uriya mwanditsi w’urukiko ari nawe wari ufite ubushyinguro bwa ziriya nyandiko azinyereje afatanyije n’umunyamabanga b’urukiko ndetse bafashwa guhunga igihugu.

Ngo mu rwego rwo gusibanganya burundu ibimenyetso umucamanza nawe waburanishije Moise Katumbi nawe yahise ahunga. Ibi bizatuma habura n’umwe ubazwa dosiye ya Moise Katumbi ndetse nayo ubwayo ibure ntawo kuyikurikirana uhari.

Nyuma yo kumenya ko ibya dosiye ye bigiye nk’amahembe y’imbwa nibwo Moise Katumbi yahise afata icyemezo cyo gutahuka mu gihugu kuko yari azi neza ko nta dosiye imufunga ikiriho n’ubwo rwose leta yamubujije kwinjira mu gihugu.

Ibura rya dosiye n’ihunga ry’umwanditsi n’umunyamabanga w’urukiko bije nyuma y’icyumweru kimwe gusa umucamanza waburanishije uru rubanza Chantal Ramazani Wazuri agakatira Moise Katumbi igifungo cy’imyaka itatu nawe abuze agatangaza ko yashyizweho iterabwoba n’igitutu azira iyi dosiye.

Mu ibaruwa uyu mucamanza yandikiye Minisitiri w’ubucamanza yavuze ko ari gushyirwaho igitutu n’iterabwoba ku rubanza yaciriye Moise Katumbi.

Akaba yaravuze ko yategetswe n’ubutegetsi kimwe n’abamukuriye mu kazi kubeshyera nkana Moise Katumbi kugira akatirwe igifungo cy’imyaka itatu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

seseseseko - 6/08/2016 saa 14:04

Wowe Leonard utuka abacamanza uwakumpa no gukatire urugukwiriye shaaaaas
Kanda hano umusubize

Inzobere - 4/08/2016 saa 16:51

Ku bwanjye mbona HE Moise KATUMBI adakwiriye kugaruka muri Congo,mfite ubwoba ko Kabila azamwirenza
Kanda hano umusubize

LEONARD - 4/08/2016 saa 15:37

Arega abacamanza bose baba mu manyanga kandi inkiko za shizweho naba nya poliki kunyungu zabo,injonction, influence,ruswa n'ubuswa mu mategeko,iwacu ho nokuba juge unique ahuza ibihabanye nitegeko,ibyo byarabaye kandi ntahanwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X