Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Nyuma y’urupfu rw’umuturage ibiro bya polisi byasahuwe biranangizwa bikomeye

Abaturage batuye mu gace ka Kabamba muri teritwari ya Kabare iherereye muri Kivu y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kanama 2016 basahuye ndetse banangiza ibiro bya polisi muri aka gace. Ibi babikoze nk’igihano bahaye polisi kuko itatabariye ku gihe umuturage wishwe ndetse ntiyubahiriza inshingano zayo zo kurinda abaturage.

Nouvelle dynamique societe civile ikorera muri groupement ya Katana ivuga ko yamenye amakuru y’uko mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 4 rishyira uyu wa gatanu umuntu yiciwe muri aka gace ka Kabamba.

Abamwishe bamusanze iwe mu rugo hafi mu masa tanu z’ijoro ntibahita bamubona bamutegereza hafi amasaha abiri kugira ngo bamwice.

Abamwishe ni agatsiko kari kagizwe n’amabandi 12 arimo abiri yari yitwaje intwaro.
Abatangabuhamya babyiboneye n’amaso babwiye radio Okapi ko muri icyo gihe bari bamaze kumenya ko uwo muturage yatewe batatse batabaza polisi itinda gutabara bituma abo bagizi ba nabi biba amafaranga uwo muturage barangije bamurasa amasasu abiri mu mugongo ari nayo yaje kumuviramo urupfu,nabo bahita bahafata.

Mu mujinya w’umuranduranzuzi, abaturage bafunze umuhanda Bukavu – Kalehe – Goma abandi bajya gusahura ibiro bya polisi byari hafi aho.

Umuyobozi mukuru wa Teritwari ya Kabare avuga ko yasabye ubufasha abashinzwe umutekano mu baturage kugira ngo batere ingabo mu bitugu polisi yari yarushijwe imbaraga n’abaturage.

Ubu bufasha bwaturutse i Kavumu ntacyo bwatanze kuko butatumye umutekano uboneka ndetse byibura ngo umuhanda wafunzwe nawo ufungurwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

b - 6/08/2016 saa 13:16

ibyo bikoresho nta cyo bimriy abaturage niba batabyifashisha mu kubarindira umutekano. ariko kandi umuntu ufite imbunda abantu bose baramutinya, iyo ni imwe mu mpamvu kuko bisamba ingamba zo guhangana na we.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X