Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Nyuma yo gushyirwaho iterabwoba,uwaciye urubanza rwa Moise Katumbi yahafashe

Umucamanza Chantal Ramazani Wazuri wo muri Republika iharanaira Demokarasi ya Congo yemeyeko yatewe ubwoba n’abakozi b’iperereza hamwe n’abamuyoboye mu bucamanza kugira ngo ahamye icyaha umunyapolitike utavuga rumwe na leta, Moise Katumbi. Kuri ubu uyu mucamanza yamaze guhunga.

Umucamanza Chantal Ramazani yari umwe mubaburanishije urubanza rwa Moise Katumbi adahari.

Iryo tsinda ry’abacamanza ryahamije icyaha Moise Katumbi bamukatira icyaha cyo gufungwa imyaka 3 azira kugurisha inzu binyuze mu buriganya.

Avuga ko iyo ngingo ariyo yatumye Moise Katumbi afungwa hagamijwe kumubuza kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

JPEG - 90.5 kb
Moise Katumbi yaherekejwe n’imbaga ubwo yajyaga kuburana i Lubumbashi

Chantal Ramazani avuga ko kugira ngo ace urwo rubanza yabanje gutegekwa n’abashinzwe iperereza mu gihugu hamwe n’abayobozi be mu rukiko guca urubanza nk’uko yabikoze.

Ngo aba bose ngo bavugaga ko natabikora uko biri azabifungirwa ndetse akaba yakwicwa bibaye ngombwa.

Ku rundi ruhande, Paulin Ilunga umukuru w’urukiko rw’ubujurire rwa Lubumbashi yavuze ko ibyo Chantal Ramazani Wazuri avuga ari ibinyoma ahubwo ko yataye akazi akwiye kuryozwa gusebya igihugu no guta akazi ashinzwe.

Moise Katumbi ku ruhande rwe avuga ko ateganya kugaruka muri Kongo mu mpera z’iki cyumweru.

Chantal Ramazani Wazuri we kuri ubu ntawe uzi aho aherereye gusa we yemeza ko yahunze ubutegetsi kugira ngo butazamwica.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eric - 29/07/2016 saa 15:45

Ngiyo Afurika yikigihe, tusabira Trump ngo azatorwe ,maze ba President bigize ibigirwamana bokumugabane wa Afurika azahangane nabo.
Kanda hano umusubize

Nike - 1/08/2016 saa 00:51

Azabanze ahangane n'aba polici biwabo birirwa bica abantu aho kubacungira umutekano ni vangura ruhu ryi wabo, hanyuma szabone kuza muri africa , kandi africa irigenga ifite n'abayobozi bayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X