Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC:Perezida Kabila yikomye abanyamahanga bivanga muri politiki ya Congo

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,Joseph Kabila, yikomye amahanga ashaka kwivanga mu mikorere ya politiki ye, agashimangira ko abenegihugu aribo bagafashe iya mbere mu kwikemurira ibibazo byugarije icyo gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Ugushyingo 2016 mu mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishingamategeko, aho yatunze agatoki abanyamahanga bifashisha ibitangazamakuru bitandukanye mu gushaka gusenya ubusugire bwa Congo.

Yagize ati “Ndihanangiriza abivanga mu bibazo bya Congo nkaho idafite ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kubyikemurira nk’abenegihugu”.
Perezida Kabila yatunze agatoki akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ko mu gihe kabasuraga kihaye guhana bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu , ibintu ngo afata nko guhonyora uburenganzira n’ubusugire bwa Congo.

Africanews dukesha aya makuru, itangaza ko Kabila ashyira mu majwi amashyaka n’imitwe bitavuga rumwe na Leta, gutiza umurindi abo banyamahanga mu gusebya Leta,aho ashinja ayo mashyaka kumena amaraso y’abashyigikiye Guverinoma kugirango bakunde bayobore Congo ku mbaraga.

Ibi kandi bije bikurikira gusaba kwegura kwa Minisitiri w’intebe Ponyo Matata n’abagize Guverinoma ye yose muri icyi cyumweru,aho bandikiye umukuru w’igihugu ibaruwa ikubiyemo impamvu basaba kwegura.

Impamvu nyamukuru y’ubwo busabe ngo n’uko bashaka kubahiriza amasezerano aherutse gusinywa asaba ko haba inzibacyuho izageza ku munsi wa nyuma w’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2018.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 17/11/2016 saa 21:23

Kabila uravuga ibyo utazi un niyo iguha agahenge irukana MNSCO niba uru mugabo ya mitwe ikudwanya iryamiye amajanja imwigaraganbyo yagukuye umutima none wihaye akanya bugabo
Kanda hano umusubize

mico - 16/11/2016 saa 20:29

baturekere KABILA atuyobore.
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 18/11/2016 saa 07:59

Agatsinda Bose Bitwaza Abaturage Bariya Batwika Amapine Bo Se Niki?Numvise Ko Na Nkurunziza Ashaka Kwiyimika Nkumwami Wuburundi!!! Nyamara Ibiyaga Bigagari Bizashya. Abayobozi Baho Bamenye Ko Kugundira Ubutegetsi Ariyo Turufu Yatumye Bahaguruka Bakarwana Ngo Baraca Igitugu None Uko Bavugaga Barwana Bamenye Ko Harabandi Biteguye Kurwana Kugeza Nabo Babahiritse Nkuko Nabo Babigezeho
Kanda hano umusubize

sadiki musabyimana - 16/11/2016 saa 19:49

abanyamahaga kongo ndibareba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X