Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC : Umukuru wa FDLR yafashwe mpiri na FARDC

Ingabo za FARDC zafashe mpiri ku mugoroba wo kuwa kane Nsabimana Iraguha alias Mugisha Vainqueur umukuru w’abarwanyi ba FDLR – FOCA. Uyu murwanyi yafatiwe mu gace ka Katiru muri territoire ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kanama 2016 mu mujyi wa Goma, uyu murwanyi mukuru yeretswe itangazamakuru n’ingabo za FARDC basobanura uburyo yatawe muri yombi.

JPEG - 82.6 kb
Abarwanyi ba FARDC barahamagarira indi mitwe yitwara gisirikare gushyira intwaro hasi

Uyu mumajoro yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera akekwaho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Rwanda mu 1994.

Anavugwaho nanone ubwicanyi yakoreye mu mudugudu wa Kamananga uherereye I Bunyakiri (Muri Kivu y’Epfo) ku itariki ya 14 Gicurasi 2013 aho abantu 32bishwe nk’uko byemezwa na Capitaine Guillaume Ndjike Kaiko umukuru w’ishami ry’itumanaho mu gikorwa cyo guhiga imitwe yitwara gisirikare mu buryo butemewe cyiswe Sokola II.

Uyu musirikare akaba asaba imitwe yose yitwara gisirikare icyihishe mu mashyamba kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC na MONUSCO inzira zikigendwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Damien - 16/08/2016 saa 06:43

Ese Ubundi Ko Batsinzwe Bagumye Hamwe? Gusa Uwiteka Azihorera.
Kanda hano umusubize

- 19/08/2016 saa 20:47

nta nakimwe kibaho Iman'itakizi, na fdrl Imana izi amaherezo yayo, reka tubiteg'amaso,
Kanda hano umusubize

pastor - 15/08/2016 saa 08:33

umena amaraso y'inzira karengane wese azapfa nabi aho yaba arihose,niyo yakihana ungaruka z'icyaha zo zizamugeraho.
Kanda hano umusubize

charles.nz - 15/08/2016 saa 05:39

Uwomuntu Akwiye Kuryozwa Ibyo Yakoze (uwicisha Inkota Nawe Aza Yi Cishwa)
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 14:31

bamujana gukorayo iki mushaka abomwicaaa
Kanda hano umusubize

inkengerwe ivuyemwo igihumbi - 14/08/2016 saa 12:13

Ivyuburundi biragoye
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 14/08/2016 saa 07:50

agahuru,....... ..
Kanda hano umusubize

Bagabo - 13/08/2016 saa 20:32

Umukuru wa FDLR se ko numva bamwita General Byiringiro nari ngizengo niwe wafashwe nk'uko umutwe w'inkuru ubivuga! Majoro si umusirikare muto ariko si na mukuru cyane akazi ko karacyahari ariko nibakomereze aho.
Kanda hano umusubize

bufi - 13/08/2016 saa 19:05

Nibamujyane i kigari yokanyagwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X