Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Umukuru wa polisi yafatiwe ibihano na USA nyuma yo gufunga abigaragambya

Nyuma y’aho Leta ya Kongo Kinshasa itereye muri yombi abarwanya ubutegetsi bazira kwamagana Perezida Kabila, Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyiriyeho ibihano umukuru w’igipolisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Gen. Célestin Kanyama, kubera uruhare mu rugomo rwakorewe abasilivi.

Amerika ivuga ko mu mezi ane ashize Leta yagize uruhare mu guta muri yombi abaturage bigaragambyaga bamagana icyo bita umugambi wo gutuma Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi.

JPEG - 20.7 kb
Gen Celestin Kanyama Amerika yamufatiye ibihano

Amerika yatangaje ko ibi bihano bireba umuntu umwe ku giti cye.

Icyakora intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari Tom Perrielllo, avuga ko Amerika ishobora gufatira ibihano abandi bategetsi bo muri Leta ya Congo.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yamaganye iki cyemezo, anenga Amerika kwivanga mu miyoborere ya Congo ndetse no kuvogera ubusugire bw’iki gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUTICUMUGAMBI - 27/06/2016 saa 08:49

IBYO AMERIKA YAKOZE NIBYO.ABASHINZWE UMUTEKANO,NTIBASHINZWE GUSHIGIKIRA INGOMA Z'IBITUGU.ABANIGA DEMOKARASI,BOSE BAFATIRWE INGAMBA.
Kanda hano umusubize

kotaniro - 26/06/2016 saa 18:16

Apuuu ubundi se ushaka gutembera no kurya iraha ajya merika? Uyo generali niba afite ikocha azajya kuruhuka mu bihugu byafurika Asia cyangwa se russia singombwa kwajya muriyo merika yabo.Iyo merika ibwejagura uwigaragambije polisi yaho irasa mu cyico byaragaragaye kenshi ubaye urumwirabura byo nicyaha cyinkomoko bakwiyenzaho bikarangira bakurashe. None baratanga amasomo kuri furika abapolisi barutuku bamaze kwica abirabura ku maherere nibenshi uko bajyanywe mu nkiko byanyirarureshwa birangira bagizwe abere. Hum nguko merika iha isomo afurika ibayeho
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 11:21

oh mon Dieu merci bcp de vs souvenir au peuple congolais ki souffre depuis long temps par la mauvaise gournance, Amerika ndagushigikiye knd nkuri inyuma pe kuri uyo mugambi mwiza wafatiye abayobozi ba congo ,ahubwo muramutse mwafatiye na joseph kabila nawe igihano cyokumufunga burundu mwaba mukoze cyane kuko abakongomani turarambiwe nokwishwa nkinyamaswa burimunsi nokubura amahoro mugihugu cyacu kandi dufite burikimwe cyose mugihugo , mana urakoze cyane kutwibuka unyujije muri amérika.
Kanda hano umusubize

waliha - 25/06/2016 saa 11:50

ariko wowe mucyo ubwo urigiza nkana nonese police yice abantu noneho baceceke nibyo bibereye aba nya furika mumenye kubaha uburenganzira bwa muntu mbere yabyose ntimukabikore muriza siyasa zanyu ubundi urebe ngo africa iratungana.
Kanda hano umusubize

umutesi - 26/06/2016 saa 20:43

ibyuvuganibyo wali ndanakwemera
Kanda hano umusubize

- 24/06/2016 saa 19:40

aha amerika yaratwiboneye ituveho
Kanda hano umusubize

Jackson nkurunziza - 24/06/2016 saa 19:19

ha ha haaaa ndabasetse nukuri,ko muvuga ngo afrika muje hamwe,mufite iki muri afrika ko mukenye nabi cane, reka bafatire ibihano abatosekaza agateka ka zina muntu, ivyo kwikura kuri amerika ntibishoboka kuko abanyafurika muraca segerereza.
Kanda hano umusubize

MUCYO Pacifique - 24/06/2016 saa 16:47

Oh mon Dieu,nous resterons sous une colonisation jusqu'à quand est-ce que les americains aiment les congolais plus que les autorités congolaises ,les pays africains doivent être souvérain.
Kanda hano umusubize

- 24/06/2016 saa 15:04

américa niko yabaye sha!!!!burya Africa twari dukwiye kwi révolta contre América kuko ntivyumvikana ingene iguma iducinyiza je harigihe bindengera ariko mugihe abanyafrika twese twoja hamwe ndazi nayo yokwishikana!!!
Kanda hano umusubize

- 24/06/2016 saa 15:03

américa niko yabaye sha!!!!buraya Africa twari dukwiye kwi révolta contre América kuko ntivyumvikana ingene iguma iducinyiza je harigihe bindengera ariko mugihe abanyafrika twese twoja hamwe ndazi nayo yokwishikana!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X