Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Umunyepolitiki Moise Katumbi yaraye akatiwe igifungo cy’imyaka 3

Ubucamanza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwatangaje ko bwakatiye Moise Katumbi, watangaje ko aziyamamaza mu matora, gufungwa imyaka itatu kuko ngo yigabije ndetse akagurisha inzu y’umuturage ufite ubwenegihugu bw’U Bugereki.

Urukiko ruharanira amahoro rwa Lubumbashi rwahamije ibyaha byo kugurisha mu buryo butemewe inzu y’umuturage ukomoka mu Bugereki mu buryo butemewe n’amategeko.

Urubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kamena 2016 umucamanza yemeje kugira ngo Moise Katumbi abashe kugurisha iyi nzu yakoresheje impapuro z’impimbano. Ikirego kikaba cyaratanzwe n’uyu mugereki.

JPEG - 54.8 kb
Moise Katumbi byemejwe n’urukiko ko yakoresheje inyandiko mpimbano ariganya inzu y’umugereki

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa mbere abunganira Katumbi mu mategeko bari mu rukiko bahise batangaza ko bajuririye iki cyemezo.

Moise Katumbi amaze ibyumweru bitatu ari ku mugabane w’Uburayi, aho yavuze ko yagiye kwivuriza, nubwo hari ababibona nko guhunga.

Uyu munyepolitike wanigeze kuba guverineri w’intara ya Ka
tanga, asanzwe afite ikindi kirego cyo kwisobanura ku byaha byo kwinjiza abacanshuro mu gihugu.

Nyir’ubwite n’ihuriro ry’amashyaka yamaze kumutangaho umukandida mu matora y’umukuru y’igihugu bavuga koi bi birego bigamije kumubuza amahwemo kugira ngo agamburuke ku mugambi we wo kuzahangana na Perezida Kabila igihe yakongera kwiyamamaza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyandwi francine - 25/06/2016 saa 12:19

Kabira mbona azatsinda
Kanda hano umusubize

STANY - 23/06/2016 saa 22:56

MZE BAMUVANE KABILA BA MUKANWA NIWE WOHEJE GATUMBI NGA GURISHE INZU!
Kanda hano umusubize

Thacien - 23/06/2016 saa 22:41

ok umuntu wakora amabara nuwahakana ko ibyo atazabiryozwa!
Kanda hano umusubize

PASCAL - 23/06/2016 saa 13:21

mbeseprezidawacumumuhoragikikondacahayaliyabakorera.imananiyoyamusizeho.kupingaibyuutashobora.ngukurahoubawiruhirizaubusa.aha
Kanda hano umusubize

man power - 23/06/2016 saa 11:50

Muhimbe ibindi icyo nikinyoma katumbi ntagoyakora ibyo uhubwo Kabira aramutinya amubonamo itsinzi mugiye gutuma amenyekana azatsinda naramuka yiyamamaje
Kanda hano umusubize

NZAYISENGA - 23/06/2016 saa 09:35

muri congo turabinyeye bareke kabira turamukunda cyane muzehewacu ntarobanura amokoturamukunda
Kanda hano umusubize

masisi - 23/06/2016 saa 19:06

urigichuchu niba atarobanure she inkambi zo murwanda nibugande zirakoriki
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X