Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDCongo: 6 bishwe batemwe abandi baratwikwa, harakekwa FDLR

Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda hiciwe abantu bagera kuri batandatu bikekwa ko ari umutwe w’inyeshyamba wa FDLR waba wabishe.

Umuyobozi muri iyo ntara, Alphone Mahano, yabwiye AFP ko abishwe ari abo mu moko atandukanye yo muri ako gace arimo Abahutu, Abahunde n’Abanande.

Yagize ati” Batatu batemagujwe imipanga naho abandi batatu bicwa batwikiwe mu ngo zabo.”

Kuva mu ntangiriro za 2016, abantu benshi baguye mu bwicanyi bushyamiranyije ubwoko bw’Abanande n’ubw’Abahutu bivugwa ko bwatijwe umurindi n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

JPEG - 77 kb
FDLR ishinjwa gukora ibikorwa by’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo

Si ubwambere havugwa abishwe n’umutwe wa FDLR kuko no Ku ya 19 Nyakanga nabwo abantu 10 bishwe na FDLR mu gace ka Kibirizi, inzu zabo ziratwikwa.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . uyu mutwe kandi ushinjwa ubugizi bwa nabi ukorera mu Burasirazuba bwa Congo aho umaze imyaka 22.

Ingabo za Congo zakomeje gutangaza ko zifite gahunda simusiga yo kurandura uwo mutwe zifatanyije n’ingabo za MONUSCO nyamara umwaka urashira undi ugataha FDLR ikidegembya kugeza na n’ubu.

Pierre RUGANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X