Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Riek Machar yahungiye muri Congo


Umuryango w’abibumbye uravuga ko uwari Visi perezida muri Sudani yepfo - Riek Machar - umaze ibyumweru ataboneka mu ruhame ubu ari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kandi ngo kandi uyu muryango niwo wamufashije guhungirayo.

JPEG - 29.4 kb
Riek Machar ahunze nyuma y’ukwezi ingabo zimushyigikiye zirwanye n’iza Salva Kiir

Umutwe wa ONU uri muri Congo niwo wamuzanye n’umugore we n’abandi bantu ubambutsa umupaka hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir, yirukanye Riek Machar ku mwanya wa visi Perezida mu kwezi gushize nyuma y’imirwano ikaze hagati y’abayoboke babo mu murwa mukuru Juba.

Machar aherutse kuvuga ko azasubira i Juba ari uko hoherejwe ingabo zadafite aho zibogamiye zo kumurindira umutekano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X