Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

RNC: Dr Rudasingwa Theogene na Kayumba Nyamwasa umwe ashobora guhitana undi

Ubwumvikane buke hagati ya General Kayumba Nyamwasa na Dr Theogene Rudasingwa buhangayikishije abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC). Bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje gutangariza abahisi n’abagenzi ko Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bamaze kugirana inama zitabalika kugirango bumvikane kuri ejo hazaza h’ihuliro nyarwanda ariko bakananiranwa.Ngo bishobora kuzarangira umwe ahitanye undi.

Bamwe mu bashyirwa mu majwi ko bari guteranya aba bagabo bombi harimo Abdul Ali(Dick Nyarwaya) .

Imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ategerejwe kandi muri ayo matora Rudasingwa akaba atemerewe kwiyamamariza indi manda, Rudasingwa kandi kimwe na Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald bakaba barasabiwe kwirukanwa mw’ihuliro nyarwanda RNC.

Ibi Kayumba Nyamwasa akaba yemeranya nabyo ndetse bikaba biri mu byatumye Rudasingwa Theogene arakara cyane, mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kunyereza umutungo w’ishyaka ndetse nagasuzuguro.

JPEG - 64.1 kb
Uhereye ibumoso ni Gerard Gahima, Maj Dr Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa

Amakuru aturuka mu nkoramutima z’aba bagabo bombi avuga ko Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika Gervais Cyondo cyangwa Major Micombero, naho Rudasingwa we akaba yifuza indi manda cyangwa se undi muyobozi ukomoka mu bashinze RNC.

Ku rundi ruhande Rudasingwa Theogene abinyujije kuri umwe mu bayoboke be yavuze ko Kayumba ashaka abantu ayoborera inyuma. Ati “ayo macenga ntabwo nyemera.” Ati niba Kayumba ashaka ubuyobozi nange nzamutora ndetse ijwi ryange ararifite, ati ariko kwimika abantu ayoborera inyuma simbyemera.

Ati ikindi ntemeranya nacyo n’udutsiko twabasilikare yahunganye nabo bakomeje gukorera amanama inyuma y’ihuliro nyarwanda ati kandi utwo tunama dushobora kwitirirwa RNC kandi hari n’ubwo byaba ar’ibyica amategeko.

Mubo ashyira mu majwi harimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri mu Bubiligi ndetse na, 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, Major Micombero nawe uri mu gihugu c’yUbubiligi.

Ati bamwe muri aba basilikare bahora mu ndege berekeza Afrurika aho bakora amanama benshi muri twe tutazi nicyo agamije, ibi byose bikorwa ubuyobozi bwa RNC butabizi kandi bikitirirwa Ihuliro nyarwanda ati ntabwo aribyo ndetse tugomba kubyamagana.

Amakuru atandukanye aturuka mu Ihuriro RNC aravuga ko abantu nka Musonera Jonathan, Rudasingwa Theogene, mwene nyina Gahima ndetse na Ngarambe Joseph ko basabirwa kwirukanwa mw’ihuliro bashinze.

Bamwe bati bayoboye nabi abandi nabo bati baribye. Ikibazo gikomeye n’uko buri umwe akurura yishyira aho abayoboke bamwe biyumvamo Theogene Rudasingwa naho abandi bakaba bayoboka Gen Kayumba Nyamwasa cyakora kandi Rudasingwa akaba akomeje kuyobora Ihuliro.

Amakuru aturuka muri RNC avuga ko yaba Gen Kayumba Nyamwasa, yaba Majoro Dr Rudasingwa Theogene buri wese ari kugambanira mugenzi ngo yicwe kuko yumva yabona amahoro ari uko umwe apfuye.

Kuri ubu amatora muri iri huriro yari ateganyijwe muri uku kwezi yigijwe imbere kugeza mu kwa 8/2016 nyuma yokuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu.

Nubwo bwose amatora yigizwayo aliko, ntabwo ishyamba ari ryeru kuko ntawe uzi abaziyamamaza, Kampanye zikaba zitangiye aho Rukundo ukuriye urubyiruko muri RNC avuye Afurika yepfo aho yahuye na Kayumba Nyamwasa wamwunvishaga ukuntu agomba gutangira kumvisha urubyiruko ko impinduka mu ishyaka zikenewe.

Rutabana nawe ushinzwe umuco muri RNC na Micombero nabo baherutse muri Afurika Yepfo aho bahuye na Kayumba Nyamwasa bakaganira kuburyo amatora azagenda. Abantu bari ku ruhande rwa Rudasingwa harimo na Musonera Jonathan we bo bakomeje gukanga abayoboke b’iri shyaka bari mu Bubiligi babasaba kuzatora ku mbaraga abo bazababwira ngo utazabikora akazicwa.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndabiyamye kazeneza - 27/06/2016 saa 08:14

aha nihatari ariko ibyabo bizarangira neza cyane
Kanda hano umusubize

Gisomandiyo - 25/06/2016 saa 11:41

Ngo umwe arahiga undi!!!! Ngahose!! uzatanga undi kumubona azaze mutize imbugita amwahuranye, ashobora no gukoresha sumu ya panya igikuru nuko agera kuri objective kuko inzira zose zihurira iroma. Aha ho nzahita nemera ko invugo muri RNC ariyo ngiro Bashobora no kwegera Mudacumura na Rumbago bakababaza ibanga bakoresheje kugira ngo bahigane ubutwari Naho ibigambo bitagira ibikorwa wapi ntabwo bikigezweho
Kanda hano umusubize

Demobe - 25/06/2016 saa 11:09

Mbabajwe nawe ubandika kunkoranyambaga zabantu kuko buriya bahunga naravuze nti reka nzarebe uko bizagenda ariko bariya ntakindi bazi nukugambanira igihugu.nubwo HE Kagame yangwa namahanga apu numugabo ntanukuntu aba atagize ahubwo sinzi uko bizagenda navugako arambiwe kutuyobora kd abanyarwanda ntitworoshye nahubukene dufite bwo siwe wabuzanye sinawe uzabudukiza keretse Imana.
Kanda hano umusubize

Alpha - 25/06/2016 saa 08:05

Aba banzi bigihugu iyo mubandika mubinyamakuru muba mubaha ingufu kfi president kagame yarabivuze ati iyo mutumye muga kuri kayumba mutu yumva ko akomeye kdi ntangufu bafite ubu muba mubatije umurindi mutuma bamamara ko bakomeye kdi arubusa ku rwanda rwacu
Kanda hano umusubize

yvette - 24/06/2016 saa 20:45

ese nibamudashoboye kunvikana nimureke kagame akomeze ategeke rero ibyo nibyo muzatahana.nonese kagame muramugaya iki mwatubabaza bategetsi duteze maso agahinda ngontikica kagiramubi koko abagabo nkamwe mutangiye ikintu ngirango ibyimyamya murwanira mwabamubiretse mukabanza mukaginama yicyo mugamie muhuriraho
Kanda hano umusubize

yvette - 24/06/2016 saa 18:04

ese nibamudashoboye kunvikana nimureke kagame akomeze ategeke rero ibyo nibyo muzatahana.nonese kagame muramugaya iki mwatubabaza bategetsi duteza maso agahinda ngontikica
Kanda hano umusubize

Egle 7 - 24/06/2016 saa 11:55

ngaho rero
Kanda hano umusubize

kimana - 24/06/2016 saa 09:29

TWITEGURE KUMVA KO UMWE YAHITANYWE N,ABAGIZI BA NABI. INTUMWA . UYU MUKINO TURAWUMENYEREYE .KUYOBYA AMARALI MBERE YO GUHITANA ABANTU.
Kanda hano umusubize

bisangwa ivanovick - 24/06/2016 saa 09:24

ariko aba baretse guta umwanya bagambanirana bakaza tukubaka urwatubyaye.
Kanda hano umusubize

kamo - 24/06/2016 saa 18:50

Inda yabo Se ntimuyizi,urwanda aricyo baruburiyeyo murabo bose haru warufite, umurimo mworoshe
Kanda hano umusubize

jlc - 24/06/2016 saa 07:53

Ariko aba babona batarataye umurongo ngo nihuriro nyarwanda begusebya izina ryigihugu cyacu nibaryite ihuriro ryabajura abagambanyi inkozi zibibi byose
Kanda hano umusubize

- 25/06/2016 saa 11:56

Birenze nowuta abandi bageze kure bubaka igihugu cyabo nahobo barikuryanira nahatari iwabo.
Kanda hano umusubize

Rugo - 24/06/2016 saa 04:18

Kuki mu nyandiko zanyu mukomeza kwita Kayumga General kandi muzi ko mu Rwanda yakatiwe imyaka 20 yo gufungwa kandi akamburwa impeta za gisirikare?
Kanda hano umusubize

kanzea - 24/06/2016 saa 10:41

ahhhaaaa sha urasetsa. Impeta za gisirikare ntabwo zivanwaho n'inkiko! biriya urukiko rwakoze ni "mastrubation".
Kanda hano umusubize

umusomyi w’imirasire.com - 24/06/2016 saa 02:03

Iki ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko aba bagabo nta kintu baharanira ahubwo ari inyungu zabo bwite.
Kanda hano umusubize

eric - 23/06/2016 saa 23:04

Mwagiye mureka kuyobya amarari tuyobewe seko U Rwanda ruri gupanga umugambi wokongera kwivugana Kayumba none mutangiye kubishyira kuri Rudasingwa gusa mujye mwibukako inzira yatwese arimwe.
Kanda hano umusubize

kotaniro - 23/06/2016 saa 22:30

Ibigarasha birashahurana aho bucyera!Gukorana ninterasi inda nini uburiganya no kugambanira igihugu ntibizabwa amahoro.Izo ningaruka zubugambanyi. Komeza wese imihigo Rwanda. Akibigarasha kashobotse.
Kanda hano umusubize

Murego - 23/06/2016 saa 20:56

lnyeshyamba zose ni zimwe ziyoboza igitugu.
Kanda hano umusubize

mugisha - 23/06/2016 saa 20:45

karabaye!!!!arko se nigute abantu bahuza batarikumwe?bamwe bari America,canada,south africa....nonese murumva bahuza gute inama nabagira nuko bakwita kuma family yabo ndetse bagakunda nubuzima bwabo kuko bose aho bari nimpunzi amatiku ntacyo azabagezaho.
Kanda hano umusubize

wiwi - 23/06/2016 saa 20:23

Banza witokore igitotsi mujisho mbere yuko utokora mugenzi wawe nibyo byiza.
Kanda hano umusubize

man power - 23/06/2016 saa 19:49

Mwunve nkome
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 19:17

Ni ikuzimu baradiha!
Kanda hano umusubize

TWITONDE - 23/06/2016 saa 17:55

yegoko! mwabayobozi mwe! ahaa!!
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 15:16

niyo democrayie itagira igiyugu
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 20:42

nibatubabarire bumvikane batazaduteza indimarira rwoc
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X