Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ruhigira Enoch wari umukuru w’Ibiro bya Habyarimana yatawe muri yombi

Uwahoze ari umuyobozi mukuru (Directeur de Cabinet) w’ibiro bya Perezida Habyarimana Juvenal, Ruhigira Enoch yatawe muri yombi Polisi Mpuzamahanga mu Budage ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomunutu hagati ya 1992 na 1994.

Ruhigira yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Frankfurt ku wa 22 Nyakanga 2016, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba buri kunoza idosiye ye iherekejwe n’impapuro igihugu cyatanze gisaba ko atabwa muri yombi, ngo byoherezwe mu Budage.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin, yabwiye itangazamakuru ko Ruhigira w’imyaka 65 nk’umuyobozi wari ku rwego rwo hejuru, yagiye agira uruhare mu gutegura Jenoside mu bice binyuranye by’igihugu.

Yagize ati “Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu kandi ni umuntu wari ku rwego rwo hejuru, hari aho yagiye agira uruhare mu gutegura ubwicanyi no kuyobora inama zinyuranye.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha akekwaho yabikoze hagati ya 1992-1994, birimo gucura imigambi y’ubwicanyi no kubushishikariza abandi mu Bigogwe, mu Bugesera no muri Kibilira, uduce twabayemo Jenoside ku buryo bukomeye.

Ruhigira kandi ashinjwa gufatanya n’abari abasirikare bakomeye muri Leta ya Habyarimana barimo abagiye bahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, barimo Col Theoneste Bagosora, Col Elie Sagatwa [Wari muramu wa Habyarimana] na Col Nsengiyumva Anatole.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu 2007 bwabonye amakuru ko Ruhigira aba muri New Zealand, bwohereza impapuro ko yafatwa ndetse n’inzego zaho ziza mu Rwanda gukora iperereza, ariko birangira afatiwe mu Budage.

Ni umwe mu bantu basaga 600 bari mu mahanga, u Rwanda rwashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nkusi yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Ruhigira yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa ngo n’iyo yaburanishirizwa mu Budage icy’ingenzi ni uko hatangwa ubutabera.

Ruhigira ni umwe mu bitabiraga ibiganiro by’amahoro byaberaga Arusha muri Tanzania mbere ya Jenoside, aho yagendaga nk’inkoramutima ya Habyarimana.

Uyu wari Umukuru w’igihugu amaze gupfa, amakuru avuga ko Ruhigira yafashijwe gusohoka mu gihugu n’Ababiligi.

Ni na bo bamufashije kunyura muri Kenya agera mu Bubiligi, naho aza kuhava bitewe n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’inshuti zabo bamagana icyo cyemezo. Yakomereje muri Philippines ho yavuye ajya muri New Zealand.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kalisa - 27/07/2016 saa 01:30

Ndabona ibyo mumushinja namwe mubishidikanyaho bityo ntampamvu yo kumufunga kuko namwe mutazi neza ibyo mu murega.
Kanda hano umusubize

imanirumva methosie - 27/07/2016 saa 20:48

nanjye ukombyumva ryese sinumvukuntu yarikuba arumuyobozi murwego nkurwo ngaburekugiruruhare muri jenoside oyaaaaa!!!!!
Kanda hano umusubize

Bitariho - 26/07/2016 saa 12:26

Nta bucamanza bubogamiye ku ruhande rumwe. Abamufashe nabo bakoze ibyaha ndengakamere kandi bakibikora. Nabo bagomba gufatwa bakajyanwa Arusha bagafunganwa n'abandi.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 26/07/2016 saa 11:11

Niba yaricanye koko azabibazwe ariko nabo kurundi ruhande bagomba kubazwa ibyabo.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 26/07/2016 saa 22:41

Niko se Kante,nawe uri muri babandi bavuga ko habaye jenocide ebyiri?!, ntimukajijishe,mushaka uko muhakana Jenocide yakorewe abatutsi,niba uzi abakoze ibyaha by'intambara uzabavuge bahanwe kuko ntawe ushyigikiye umuco wo kudaha.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 26/07/2016 saa 11:10

Niba yaricanye koko azabibazwe ariko nabo kurundi ruhande bagomba kubazwa ibyabo.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 26/07/2016 saa 11:10

Niba yaricanye koko azabibazwe ariko nabo kurundi ruhande bagomba kubazwa ibyabo.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 26/07/2016 saa 11:10

Niba yaricanye koko azabibazwe ariko nabo kurundi ruhande bagomba kubazwa ibyabo.
Kanda hano umusubize

erike - 26/07/2016 saa 10:27

Bazamuzane aburanire inaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X