Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rurakinga babiri mu mpunzi z’abarundi

Impunzi z’abarundi zahungiye muri Tanzania mu nkambi ya Nduka ziratanga inzara zivuga ko ibyiryo bahabwa na UNHCR bidahagije aho baba basabwa kubimarana ibyumweru bibiri mu gihe ngo birangiza icyumweru kimwe kandi nabo habaye kwizirika umukanda.

Ngo mu nkambi ya Nduka umuntu umwe aba yandikiwe guhabwa 0,28g z’amavuta, 0,80g z’umunyu, 1kg cy’ibishyimbo 0,680g z’amashaza , 5,520kg z’ifu y’ibigori bigomba kumara ibyumweru bibiri .

JPEG - 40 kb
Impunzi z’abarundi muri Tanzaniya ntizorohewe n’inzara

Umwe muri izi mpunzi aganira na RPA yagize ati’’Ibi biryo duhabwa ntabwo bihagije kuko bimara iminsi 6 cyangwa 8 bityo kutubwira ko bigomba kumara ibyumweru ibibri ni ihurizo rikomeye’’

Izi mpunzi zivuga ko mbere ibi biryo byunganirwaga n’ibikorwa bitandukanye harimo gukora ubucuruzi mu Nkambi ndetse no kujya gushaka ibiraka hanze y’inkamabi gusa ngo ubu nta mpunzi yemerewe kuva mu Nkambi ndetse nta bucuruzi bwemewe kuyikorerwamo.

Ngo iki cyemezo kikaba cyarafashwe n’ubuyobozi bw’inkambi n’inzego za Polisi ya Tanzania bityo izi mpunzi zikaba zisaba Leta ya Tanzania kugira icyo ikora cyangwa se UNHCR ikongera ibiryo kuko ngo bitabaye ibyo abari mu nkambi baricwa n’inzara.

Iki cyemezo cyo kutemerera abarundi gusohoka mu Nkambi cyangwa kuhakorera ubucuruzi kimaze iminsi gifashwe nyuma y’aho abatanzaniya babiri basanzwe bapfuye kibavugwa ko ari abarundi babishe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

innocent - 2/09/2016 saa 06:27

mwese Uzi ubuhunzi uko buryana ntiyakwifuriza bagenzi bacu nabi gusa yesu ashoboye vyose kd imana ibagendere bazaho nabi ark
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 20:08

mwimpore ndabakomeje
Kanda hano umusubize

Manariyo - 1/09/2016 saa 05:17

Batashye se ko bahunze impuha!!
Kanda hano umusubize

koyote - 1/09/2016 saa 18:01

nibatahe nibo bizanye ntawabirukanye iwabo.kandi mu Burundi nta ntambara ihari ntacyo bahunga rero
Kanda hano umusubize

Bimana phanuel - 31/08/2016 saa 23:13

Mana urabizi ukuntu inzara iryana batabare baticwa ninzara byose bibe uko ushaka.
Kanda hano umusubize

gitekerezo - 31/08/2016 saa 17:56

babagize bouclier humain /human shield nyine mugomba kwemera mugatona Niko porotiki imera.gusa muhumure Ku munsi w'imperuka Uhoraho azaduhoza amarira kdi aba bayobozi badupyinagaza bazasobanura icyabibateye.
Kanda hano umusubize

- 31/08/2016 saa 17:44

abobarundibarababaje
Kanda hano umusubize

martin - 31/08/2016 saa 17:20

ngo bapfe nawe nyamara urabasangayo aho bucyera .
Kanda hano umusubize

- 31/08/2016 saa 16:18

nibashake,bapfe,baryagahe
Kanda hano umusubize

gggggg - 31/08/2016 saa 19:24

woe uvuze gutyo ngo bajyagahe uvuze ubusa ntuzongere uri igicucu.
Kanda hano umusubize

ERIC - 1/09/2016 saa 12:42

AHUBWO SE UBU URI MUZIMA WOWE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X