Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rutsiro: Batanu bafatiwe mu mukwabu w’abacukura amabuye mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa bayo, ku itariki ya 9 Kanama yafatiye mu murenge wa Rusebeya abantu 5 barimo n’umugore, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Polisi ikaba yaranafatanye aba bakekwa ibiro 1,438 bya Tini n’ibindi 702 bya Coltan.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza, yavuze ko abo bakekwa ari Sindibona Emmanuel, Mukaleta Margueritte, Munyakirambi Cyprien, Munyentwari Vedaste na Ntibiringirwa Emerance.

Yavuze ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bihisha inyuma y’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bakohereza abandi mu birombe cyane cyane mu mazaha y’ijoro, amabuye baba bakuyeyo bakayabagurira.”

Yakomeje avuga ati:”Tumaze kubona ayo makuru nibwo twakoze umukwabu, ari nabwo twafashe aba 5 bakekwaho kuba ku isonga ry’ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, ni nabwo muri uwo mukwabu twanafatanye uwitwa Baranyanga Aloys litiro 2000 z’inzoga zitemewe n’amategeko.
Aba bose ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Rutsiro ni kamwe mu turere dufite ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro, cyane cyane mu mirenge ya Rusebeya, Manihira na Murunda, ari naho ibi byaha bikunda kugaragara cyane.

SP Kagenza yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko by’umwihariko.

Yavuze ati:”Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite amategeko n’amabwiriza abugenga, kandi kuyacukura no kuyagurisha bikorwa n’amakoperative ndetse n’abantu babifitiye uburenganzira.”

Gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000Frw) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umwaka ushize Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), kakaba gashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko yo kurengera ibidukikije, kwigisha no gukangurira abaturage kubirengera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X